Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
Banjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi rubikesha imiyoborere rwazaniwe na FPR Inkotanyi ku buryo hari ibihugu byinshi bya Afurika byarwigiraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango FPR mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe.
Yavuze ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri byinshi, bityo akaba abishimirwa na benshi ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere tubona mu Rwanda.”
Yasabye kandi ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose bigaha urubyiruko icyizere cy’ubuzima bwiza, ku buryo ruhindura ibitekerezo byo kumva ko ubuzima bwiza buba i Burayi gusa.

Umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi, Christophe Bazivamo yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kureka kurangwa n’umuco wo kwikubira cyane cyane ku mashyaka aba yatsinze amatora.
Ati “Ndasaba ibihugu bitandukanye bya Afurika ko byajya bisangira ubuyobozi aho kwiharira byose.”
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye .Ikaba ari imwe mu bikorwa bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Iyi nama iraganira ku nsangamatsiko igira iti "Kwibohora kuganisha ku iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika".


Inkuru zijyanye na: Imyaka 30 ya FPR Inkotanyi
- FPR yamuruhuye urugendo rwa kilometero zisaga 2000 yakoze ayihunga
- Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete - Kagame
- Kagame arambiwe imvugo y’abavuga ko hari abaza kwigira ku Rwanda
- Abagore bose bakwiye gukora nk’Inkotanyi - Hon Oda Gasinzigwa
- Rusororo: Isabukuru y’imyaka 30 ya FPR Inkotanyi ibasigiye Ikigo Mbonezamikurire
- Gen Kabarebe yagereranije urubyiruko rwa FPR n’Inkotanyi zarubohoye
Ohereza igitekerezo
|