Miss Rwanda arasaba urubyiruko gushyigikira ikigega AgDF

Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2012, Aurore Mutesi Kayibanda, avuga ko gushyira mu kigega Agaciro Development Fund atari ukuba ufite amafaranga menshi ko n’urubyiruko ruciriritse rwakihesha agaciro binyuze kuri telephone zabo.

Ibi Aurore Kayibanda yabivugize ku munsi wa 01/10/2012 ku munsi wo gukunda igihugu, mu birori byo gutangiza gahunda y’urubyiruko “Agaciro Kanjye”.

Gahunda yiswe “Agaciro Kanjye” igamije ko urubyiruko rwakishakamo ubushobozi mu bushobozi buke bafite bagashaka icyajya cyibinjiriza amafaranga.

Miss Kayibanda yavuze ko urubyiruko mu rwego rurimo urwo ari rwo rwose rufite ubushake bwo gukunda igihugu no kugiteza imbere rwihesha agaciro, rutakagombye guterwa ipfunwe nuko nta byamirenge rufite byo gutanga.

Yagize ati “Abenshi bibwira ko ugomba kuba ufite za miliyoni siko bimeze. Niyo wagira amafaranga 500 bitewe n’ubushobozi bwawe uba wubatse igihugu. Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu tugomba kugikorera, Ikigega AgDF kiratureba twese tujye tubizirikana”.

Miss Rwanda ari kumwe n'urubyiruko rw'abanyeshuri mu imurikabikorwa ry'ikoranabuhanga i Ngoma.
Miss Rwanda ari kumwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri mu imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga i Ngoma.

Nyampinga w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibikorwa by’urubyiruko aribyo bizaruhesha agaciro, bityo ko ashimishijwe n’ibikorwa by’urubyiruko rwo mukarere ka Ngoma rwaje kumurika.

Urubyiruko na rwo rubona ko imbaraga zarwo zifite inkunga nini mu kubaka igihugu. Ibikorwa by’urubyiruko byamuritwe birimo iby’amashyirahamwe y’urubyiruko nayo yagiye atanga amafaranga mu gushyigikira ikigega AgDF.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kukitangira.

Mu karere ka Ngoma ndetse no mu Rwanda muri rusange, urubyiruko nirwo rugize umubare munini w’abaturage.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

None se kiriya gitambaro cyandintseho miss rwanda ahora acyambaye hose???

nana yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka