Miss Rwanda 2017: Batanu batowe muri 16 nibo bazahagararira Umujyi wa Kigali (Photo&Video)

Abakobwa batanu muri 16 biyamamarizaga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, nibo bemerewe gukomeza amarushanwa.

Batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali bamaze kumenyekana
Batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali bamaze kumenyekana

Iki gikorwa cyo gutoranya abazahagararira umujyi wa Kigali cyabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2017.

Abatowe ni Iradukunda Judith, Ashimwe Fionna, Umutoni Yvonne, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley.

Nyuma yo gutora aba bakobwa batanu bazahagararira umujyi wa Kigali, abatorewe guhagararira izindi ntara bose batoye nomero bazatorerwaho muri aya marushanwa.

Igikorwa cyo gutora mu butumwa bugufi (SMS), kizatangira ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mutarama 2017 i saa sita z’amanywa.

Andi mafoto yo mu gikorwa cyo gutora abazahagararira umujyi wa Kigali

Abahataniraga guhagararira Umujyi wa Kigali bari 16
Abahataniraga guhagararira Umujyi wa Kigali bari 16
Habashije gutambuka batanu muri bo
Habashije gutambuka batanu muri bo
Abakemurampaka bemeranyije na benshi ku batoranyijwe
Abakemurampaka bemeranyije na benshi ku batoranyijwe
Umuhanzi Mariya Yohana niwe Nararibonye yiyongereye mu bakemurampaka
Umuhanzi Mariya Yohana niwe Nararibonye yiyongereye mu bakemurampaka
Karangwa MIke Umukemurampaka umenyerewe muri aya marushanwa
Karangwa MIke Umukemurampaka umenyerewe muri aya marushanwa
Rwabigwi Gilbert nawe ni umukemurampaka umenyerewe muri iri rushanwa
Rwabigwi Gilbert nawe ni umukemurampaka umenyerewe muri iri rushanwa

Mu mafoto abazahagararira Intara zose muri Miss Rwanda 2017 batora numero bazajya batorerwaho.

Photo : M. Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

banyampinga bacu turabishimiye kandi turabashigikiye

Mbabazi Moses yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

turabashigikiye kandi turabakunda

patty yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

ba nyampinga bacu turabashyigkiye

twizeyimana patrick yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka