Miss Rwanda 2017: Batanu batowe muri 16 nibo bazahagararira Umujyi wa Kigali (Photo&Video)
Abakobwa batanu muri 16 biyamamarizaga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, nibo bemerewe gukomeza amarushanwa.

Iki gikorwa cyo gutoranya abazahagararira umujyi wa Kigali cyabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2017.
Abatowe ni Iradukunda Judith, Ashimwe Fionna, Umutoni Yvonne, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley.
Nyuma yo gutora aba bakobwa batanu bazahagararira umujyi wa Kigali, abatorewe guhagararira izindi ntara bose batoye nomero bazatorerwaho muri aya marushanwa.
Igikorwa cyo gutora mu butumwa bugufi (SMS), kizatangira ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mutarama 2017 i saa sita z’amanywa.
Andi mafoto yo mu gikorwa cyo gutora abazahagararira umujyi wa Kigali






Mu mafoto abazahagararira Intara zose muri Miss Rwanda 2017 batora numero bazajya batorerwaho.










Photo : M. Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
banyampinga bacu turabishimiye kandi turabashigikiye
turabashigikiye kandi turabakunda
ba nyampinga bacu turabashyigkiye