Miss Rwanda 2014 yakoreye Permis anakangurira abandi kuyishaka mu nzira zemewe
Ubwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yari amaze gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, yatanze ubutumwa akangurira abantu kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko hari bamwe bamaze iminsi babifatirwamo na Polisi y’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko impamvu yatumye we yitabiriye gukora ikizamini cyabaye tariki 05/05/2014, ari uko amaze gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2014, yahembwe ikinyabiziga ariko akaba atari afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
Nyampinga Akiwacu Colombe avuga ko yizera ko azatsindira uru ruhushya, kuko ikizamini cyari cyoroshye kandi cyumvikana, anongeraho ko aramutse anatsinzwe yiteguye kugaruka agakora ikizamini aho kugirango anyure mu nzira zitemewe n’amategeko.

Uzabakiriho Isaac nawe wari mu bitabiriye ikizamini, yavuze ko akurikije uko ikizamini cyari giteguye yizeye ko azatsinda kuko yakoze neza kandi akaba yariteguye neza.
Yakanguriye abantu kujya bategura neza ibizamini bakabona kuza kugikora, kuko hari bamwe baza batize, bigatuma bakopera cyangwa bashaka izindi nzira z’ubusamo ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Superintendent of Police (SP) J.M.V Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, arakangurira abantu kuba maso, bakirinda abantu babashuka ko bashobora kubafasha babashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi byangombwa bijyanye na serivise zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kandi ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.
Muri rusange mu mujyi wa Kigali abantu 2,000 nibo bari bitabiriye ikizamini, 1,000 bakaba bakoreye kuri sitade amahoro i Remera, naho abandi 1,000 bakorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye igitekerezo cyiza mwagize cyoguhindura iryo tegeko kuko ribangamye kuko usanga ababyi bamwe bima abana iminani bavugako ari uburenga nzira bwabo, ahubwo ababyeyi bakayipfusha ubusa.twifuzagako igihe umwana agize imyaka 21 yahabwa umunani