Miss Mutesi Aurore yasubijwe asaga miliyoni 8Frw yari yibwe

U rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Miss Mutesi Aurore Amadolari 8,000 ndetse na 350,700 Frw, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa.

Miss Aurore yasubijwe amafaranga ye yari yibwe
Miss Aurore yasubijwe amafaranga ye yari yibwe

Ni amafaranga yakuwe mu modoka ya Mutesi Aurore ubwo yari yayasizemo. Yahise amenyesha RIB itangira gushakisha abibye ayo mafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko umuntu wese utwara iby’abandi atazihanganirwa kandi atazacika ubutabera.

Yakomeje asaba abantu kwitondera gusiga ibintu aho babonye, kuko bishobora kwibwa isaha iyo ari yo yose. Yanagiriye inama abajura ko bakura amaboko mu mifuka bakareka ubujura, kuko amaherezo baba bazafatwa.

Miss Mutesi Aurore yashimiye RIB avuga ko bamufashije byihuse.

Miss Aurore asinyira ko yakiriye ayo mafaranga, yanashimiye RIB
Miss Aurore asinyira ko yakiriye ayo mafaranga, yanashimiye RIB

Miss Aurore yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, akaba yarahise ajya gutura muri Amerika, ubu akaba ari mu Rwanda aho ari mu bikorwa bye bitandukanye.

Abakurikiranywe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari n’igihe dutegeza abajura ibyacu:Gusiga ariya ma cash mu modoka uba ufite ikihe cyizere kweri ????

kwiha yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka