Miss Jolly nta bwoba atewe n’irushanwa rya Nyampinga w’Isi
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly avuga ko adatewe ubwoba n’abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World),u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya mbere.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, cyavugaga ku rugendo rwe nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda witabiriye iri rushanwa riri mu marushanwa ane ya mbere y’ubwiza akomeye ku isi.
Abajijwe intwaro yitwaje zizatuma aza mu ba mbere cyangwa akegukana ikamba, ibintu basanga bigoye kuko u Rwanda ari ubwa mbere rwitabiriye irushanwa.
yagize ati “Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye ariko nta bwoba binteye, bariya bakobwa nta bwoba banteye kuko bose ni ubwa mbere bazaba bitabiriye, kandi nariteguye.”
Miss Jolly avuga kandi ko, aterwa imbaraga n’umubyeyi we (mama) udahwema kumushyigikira ndetse akanamugira inama.
Cogebanque, umuterankunga mukuru w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko izakomeza kumuba hafi mu rugendo agiyemo, kandi bavuga ko atsinze byaba akarusho, kuko bakomeza gukorana ibikorwa bikomeye.

Ishimwe Dieudonné Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, uzaherekeza Miss Jolly, yavuze ko afite amahirwe menshi yo kuba yatsinda cyangwa akaza mu ba mbere kubera ibikorwa yakoze.
Aha yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’urukundo yakoze mbere yo kuba Nyampinga na nyuma, nk’aho yatanze ubwisungane mu kwivuza kuri bamwe mu banyarwanda batishoboye.
Miss Jolly yashimiye cyane Rwandair yamuhaye itike izamujyana ejo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
azahaguruka ejo kuwa gatanu hamwe na Ishimwe Dieudonné berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bazamara ukwezi kose mbere y’irushanwa rya Nyampinga w’Isi.

Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwiza b’umugore ntabwo arisura
Amahirwe masa! Uzitware kinyarwanda gusa!
i wish all the best
Tukwifurije itsinzi kd urugendo rwiza
Tukwifurije itsinzi kd urugendo rwiza+
Miss
We
Are
Rwandan
And
We
Are
Friend
We
Wish
U
To
Win
Good luck
Bye
icyo nkwisabiye nukuzemera kwambara ubusa niba arukwambara ubusa uzigarukire ink’a zacu zizadutunga
Mu Rwanda nta miss dufite wapi kabisa niba n’indi myaka!
Agabanye kwitukuza
TURAGUSHYIKIYE RWOSE URUGENDO RWIZA.
nibyorekakugirubwobakukobyosebirashoboka.uzakoribishoboka utuzamurire ibendera.imanizabanenawe.
Twifurie miss joll insinzi