Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, afatanyije n’Ikigo ’Africa Improved Food’, boroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kuzirikana umuhate bakorana akazi kabo, igikorwa cyabaye ku ya 2 Nzeri 2021.

Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b'ubuzima b'i Rwamagana
Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima b’i Rwamagana

Abo bajyanama bibumbiye mu makoperative atatu, abarizwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Uwo mushinga watangijwe n’icyo kigo cya ’Africa Improved Food’, gisanzwe gitunganya ibiribwa, kikaba cyahisemo koroza abajyanama b’ubuzima kuko basanzwe bafatanya muri gahunda yo kurwanya imirire mibi bifashishije ’shisha kibondo’.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagera no mu tundi turere tw’igihugu, ariko aho watangiriye mu Karere ka Rwamagana, buri Koperative muri eshatu zorojwe yahawe ingurube ebyiri (2).

Izo ngurube ngo zizabanza gutanga umusaruro muri Koperative zazihawe, ariko nyuma na buri munyamuryango ngo azagenda abona ingurube ku giti cye.

Inkunga yatanzwe ngo ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayaguzwe izo ngurube zatanzwe ndetse n’ibijyanye no kuzitaho mu gihe cy’amezi atandatu.

Miss Ingabire Grace yavuze ko bahisemo koroza abajyanama kubera uko bahora ku isonga mu kurwanya imirire mibi.

Yagize ati "Africa Improved Food ishinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Twashatse gukora igikorwa kizamura sosiyete, tubona ko abajyanama b’ubuzima ari bo bari ku isonga mu kurwanya imirire mibi kuko badufasha gutanga Shisha kibondo kugeza ku mudugudu".

Na ho uhagarariye Africa Improved Food, Prosper Ndayiragije, we yavuze ko batekereje koroza abajyanama b’ubuzima kubera ko basanzwe bakorana mu kurwanya imirire mibi.

Yagize ati "Twatekereje abajyanama b’ubuzima kubera ko dukorana na bo cyane cyane mu gutanga Shisha kibondo dukora y’abana n’abagore batwite. Bamaze imyaka bakora iki gikorwa kandi ubona ko bifitiye akamaro igihugu, ni uko twabatekerejeho".

Musoni William, Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana, yashimiye Miss Rwanda 2021 na Africa Improved Food kuko baboroje.

Yagize ati "Turashimira abatworoje, kuko iyo umuntu agutekereje aba agukunda, turabashimira kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri iyo gahunda butazapfa ubusa".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka