MIPAREC irashima u Rwanda kuba rwarabitse ibimenyetso by’amateka ya Jenoside
Ikigo MIPAREC (Ministère Paix et Réconciliation Sous la Croix) cyo mu Burundi, kigamije kubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kirashima u Rwanda kuba rwarabashije kubika amateka ya Jenoside ngo atazima kuko iyo umuntu atigiye ku mateka ibibi byabaye bishobora kongera kuba.
Ibi byatangajwe na Nduwarugira Oscar, umuyobozi wa MIPAREC, ubwo we n’itsinda ayoboye ry’abantu bagera kuri 20 bagizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyekongo n’Abanyamerika bari kwiga kubaka amahoro mu biyaga bigari basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe ku mugoroba wa tariki 05/10/2013.
Nduwarugira avuga ko bahakuye isomo ryo guharanira ko amateka adasibangana ngo kuko iyo umuntu abashije kuzirikana ejo hashize he bimufasha kubaka ejo hazaza heza.

Ati “Kimwe tubonye ni uko u Rwanda rwashoboye kubika ibyabaye bikaba akarorero keza ko guhindura uburyo abantu bifata muri kazoza.
Natwe nibaza ko bigiye kutubera icyigwa ko dukwiye guhimiriza kugira ngo kahise ntikazimangane, kuko iyo umuntu azimanganyije kahise biroroshye ngo asubire kugwa mu makosa aba yaraguyemo bwa mbere”.
Mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa amakimbirane ashingiye ahanini ku bitandukanya ibice by’abantu runaka.
Nduwarugira avuga ko impamvu y’ibyo byose ari uko abantu bakomeje guha agaciro ibyo bafata nk’ibibatandukanya kuruta ibibahuza, akaba asanga kongera kunga ubumwe ariwo muti ukwiye kuvugutwa mbere y’iyindi kugira ngo amahoro agaruke.
Ku rwibutso rwa Murambi ngo bahakuye imbaraga zo kongera kubaka amahoro kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba, ndetse bikaba byanahaye imbaraga abiga kuko byagaragaye ko batibeshye guhitamo inzira yo kubaka amahoro.

Ikigo MIPAREC ngo gifitanye umubano na IBUKA mu rwego rwo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mubyo bamwe barusha abandi, nko gukemura amakimbirane ku ruhande rw’u Burundi ndetse no gufasha abahuye n’ihungabana ku ruhande rw’u Rwanda.
Emmanuel Uwiringiyimana ukuriye IBUKA mu ntara y’amajyepfo wari uri kumwe n’iri tsinda avuga ko ubu bufatanye butanga inyungu ku mpande zombi, ubu hakaba haranatangijwe umushinga wo gukemura amakimbirane mu buryo budakomeretsa mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|