MINUBUMWE iritegura gufasha abagororwa benshi barangije igifungo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko guhera muri uku kwezi kwa Werurwe 2025 abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babura amezi atatu ngo bafungurwe bazajya babanza gutegurwa.

Asobanura iyi gahunda Dr. Bizimana yagize ati "Abakoze icyaha cya Jenoside basigaye muri gereza ni abahawe ibihano bikomeye, bakatiwe hejuru y’imyaka 25 n’aba burundu. Muri bo harimo ba ruharwa batigeze bemera uruhare rwabo muri Jenoside, baticuza, badasaba imbabazi, bagitsimbaraye. Ariko hari n’abenshi cyane bateye intambwe, bagororotse, bakeneye kumenya aho igihugu kigeze ngo bazashobore kubana n’abandi neza."

Minisiteri ngo yateguye gahunda yo kubahuriza hamwe, igihe basigaje amezi nk’atatu kugira ngo barangize igihano.

Bizimana yagize ati "Tuzanabahuza n’imiryango y’abo biciye kubera ko hari abiciwe babonaga umuntu wakatiwe imyaka 29 cyangwa 30 afunguwe, ugasanga aje kuri Minubumwe avuga ngo uwampemukiye afunguwe atarangije igihano kubera ko atari yarigeze yitegura ko imyaka 30 cyangwa 20 ishobora kurangira. Ariko igihe bazaba bategujwe ko ya myaka igiye kurangira bakitegura kubana na bo, bizanabafasha igihe bageze aho bari batuye."

MINUBUMWE ngo yamaze kumvikana n’urwego rw’igihugu rushinzwe igororero ko bazajya bareba igororero babahurizamo, bakaba ari ho bigishirizwa.

Ibi bizakuraho impungenge z’abibazaga uko bizagenda kurekurira hafi mu gihe kimwe abagize uruhare muri Jenoside.

Eric Havigimana wo mu Karere ka Gisagara, umwe mu bari bafite izo mpungenge agira ati "Singira masenge, singira bakuru banjye cyangwa bashiki banjye. Iyo mbonye icyototera gusubiza u Rwanda aho rwavuye mpita ngira igishyika, nkashaka gutabaza mu mbaraga zanjye. Rero uyu munsi numvise ko bimwe natekerezaga ko byakototera igihugu cyose, Leta y’Ubumwe yabitekerejeho."

Impungenge yari afite ahanini zari uko hari abantu bakuru bagize uruhare muri Jenoside batahindutse

Havugimana, yumvaga atewe impungenge n’abantu bakuru bazafungurwa, bakaba bacengeza mu bato ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuri ubu mu magororero yo mu Rwanda hari abafungiye icyaha cya Jenoside babarirwa mu bihumbi 22, habariyemo abagiye kurangiza ibihano n’abakatiwe burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka