MINUBUMWE iributsa abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside
Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bari mu mahugurwa ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bibutswa ko abakoresha imvugo ziyipfobya hari itegeko ribahana.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu arimo kubera i Kigali, yatangiye ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, yateguwe n’iyi Komisiyo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abandi bafatanyabikorwa.
Umusesenguzi muri MINIBUMWE, ushinzwe kurwanya ipfobya rya Jenoside, Karambizi Olivier, na we asaba abantu kwirinda imvugo zipfobya kuko bihanwa n’amategeko.
Ati “Amategeko afite uko agena ibijyanye n’imvugo zipfobya Jenoside, no muri aya mahugurwa ni byo bigarukwaho. Ingingo ziri mu itegeko rihana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo zirasobanutse, zerekana ibitekerezo n’imvugo zigomba kwirindwa, ubikoresheje rero aba arimo gupfobya Jenoside, akaba yabihanirwa”.
Icyakora Karambizi avuga ko ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka, kuko ngo muri iki gihe ibyaha byo gukubita, gukomeretsa no gutera ubwoba abarokotse Jenoside cyangwa kubakanga, byagabanutse, ibikiri byinshi ngo ni ibiri mu magambo, cyane ko biri no mu rubyiruko.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama nkuru y’Abepeskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Niragire Valens, yagarutse ku cyo barimo gukora kuri iyo gahunda.
Yagize ati “Dukomeje kwigisha abo tugeraho, kugira ngo birinde kugwa mu byaha byo gupfobya Jenoside, birinda imvugo zitaboneye”.
Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Mu bakurikiye ayo mahugurwa, harimo abayobozi n’abakozi ba komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|