MINUBUMWE iranenga abahanurira abafite ibikomere bagamije kubiba
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, aranenga abanyamadini n’amatorero biyita abahanuzi bagamije kwiba abanyantege nke bagendeye ku bikomere bafite.
Yabitangarije mu biganiro byahuje abagize ihuriro ry’ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, aho yagaragaje ko abiyita abahanuzi basigaye buririra ku bikomere abantu bafite bakabatwara utwabo, ibyo bikaba biri mu byigaragaza bibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Bizimana avuga ko abiyita abahanuzi bakiba abaturage, bataye indangagaciro zo kunga ubumwe, ubudahemuka n’ubunyangamugayo, n’izindi ziranga Umunyarwanda ugamije gufasha mugenzi we kugira aho ava n’aho agana mu iterambere.
Minisitiri Bizimana avuga ko abo bashingira ku myemerere y’abantu bakabayobya, bityo ko Abanyarwanda bakwiye gufungura amaso bakareba kure, kuko hari ibikwiye guhinduka kuri iyo myemerere.
Icya mbere agarukaho ni ugusubiza amaso inyuma hakarebwa uburyo ibikorwa bimwe by’amadini n’Abanyamadini byagize uruhare mu gusenya Igihugu, kuko biramutse bigarutse byaba ari ikibazo gikomeye.
Agira ati “Irondamoko n’ivangura, kugira uruhare muri Jenoside byose byagizwemo uruhare n’abanyamadini. Kubera imyemerere rero umuntu ufite ibikomere kumubeshyeshya ubuhanuzi biroroha, aho babaka amaturo na yo badafite babizeza ko babasengera bakabona buri kintu cyose bifuza, harimo kubona ubutunzi no kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga”.
Minisitiri Bizimana asaba abaturage gutekereza bakareba kure kuri iyo myemerere bafiteho uburenganzira, burimo no kwemera ariko bidakwiye ko abanyamadini babeshya Abanyarwanda kubona ibintu bitavuye mu bikorwa bifatika.
Agira ati, “Kugira imyemerere ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda ariko nta dini rikwiye kwitwaza ibikorwa bidahwitse ngo ribeshye Abanyarwanda ibidashoboka bitavuye mu bwenge bwabo bitavuye ku murimo, bitavuye mu bwitange, ibyo ntibishoboka”.
Hari ababeshya ko u Rwanda rwabohowe n’Imana kandi atari byo
Minisitiri Bizimana avuga ko hari n’Abanyamadini bitwaza ko Igihugu cy’u Rwanda cyabohowe n’Imana, kandi ibyo atari byo kuko Igihugu cyabohowe n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, zigaharanira kurokora Abanyarwanda kuko icyo gihe Interahamwe zitibwirije guhagarika kwica Abatutsi cyangwa ngo Imana izibwire ngo nizihagarare.
Agira ati, “Ibyo bavuga ko Igihugu cyacu cyabohowe n’Imana si byo kuko iyo hataza Inkotanyi ntibyari gushoboka, ntabwo abicanyi bamaze abantu bigeze bibwiriza kubera Imana, ntabwo dushaka ko hagira abagendera ku myemerere ngo bizere kubona byose, kuko Imana ifasha uwifashije. Imyemerere igoramye ituma byorohera abantu bataragera ku budaheranwa kuyoba. Birakwiye ko tugira ubushobozi bwo gusesengura icyiza n’ikibi”.
Umushumba w’Itorero rya Angilikani muri Diyosezi ya Cyangugu, Karemera Francis, avuga ko hari indangagaciro Nyarwanda zirengagijwe, himikwa urwango ruturutse ku irondamoko n’irondakarere kugeza n’aho bavuga izina ry’umuntu ugahita umenya aho asengera, ibyo bikaba bihabanye n’iyogezabutumwa rigamije kwigisha abaturage.
Ku kijyanye n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bugamije kwiba abaturage, Musenyeri Karemera avuga ko ubundi Imana yatumaga abahanuzi kubwira abantu bayo, ngo bihane birinde ibyaha bakora itabarimbura cyangwa ikabaha ibindi bihano, ariko uyu munsi hari abahanuzi bahanurira abantu gukira no kubona ibitangaza byo kubona ibintu bihabanye n’ubuhanuzi nyabwo.
Avuga ko ahereye nko ku rubyiruko rurangije Kaminuza rudafite akazi, byoroshye koko kurushukisha ubuhanuzi barubwira ko nirutanga ituro ringana ukuntu runaka, ruzabona amahirwe yo kujya gukora hanze ahari imirimo ifatika, bigatuma rwizera ibyo ruhanuriwe kubera ko rwizera ko ababwiriza ubutumwa bwiza bose bavugisha ukuri.
Agira ati, “N’abo banahanurira abantu ngo bazabona za Viza zibajyana mu mahanga, abandi bakabyemera badatekereje ko nta n’amakuru y’abariyo bazi niba koko ubuzima bumeze neza iyo mu mahanga. Ubwo ntabwo ari ubuhanuzi buhindura umuntu mu bikorwa byiza ni ubugamije kumusahura no kumubeshya dukwiye kubirwanya”.
Hari ibikwiye guhinduka
Musenyeri Karemera asaba ko Abanyarwanda bagira Indangagaciro y’ukuri kuko ari ko kuvana abantu mu bukoroni bw’icyaha, bugatanga ubwigenge mu bantu kandi abanyamadini bagaharanira ukuri n’ubwo ngo hari aho gusharira.
Agira ati “Reka insengero zacu zibe urubuga ruhuriramo abantu batandukanye, ku buryo inyigisho zacu zihindura abantu abanyakuri. Twigishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, twigishe ukuri ku moko y’Abanyarwanda kuko hari nk’abo tuzi bavuka ku mubyeyi umwe babaye Abatutsi abandi baba Abahutu, ibyo bikaba bivuze ko dukwiye kwigisha ukuri aho gucamo abantu ibice”.
Umukozi wa International Alert ukuriye umushinga wa USAID DUFATANYE URUMURI, Mayobera Omer, avuga ko koroherana ari indi ndangagaciro ikwiye kwimakazwa ndetse n’ubunyangamugayo kuko ahantu habaye ubwicanyi ndengakamere, bisigira abantu gusubira inyuma ku mbaraga bari bifitemo zo guhangana n’ibibazo.
Agira ati, “Njye mbona ubwicanyi busigaye bubaho, bishobora gusuzumwa kuko ubworoherane ari ingenzi mu gukomeza imiryango, kubahana mu kazi, no kureba uburyo ubworoherane bwisanisha n’amateka Igihugu cyanyuzemo”.
Avuga ko kandi ashingiye ku mitangire ya serivisi, ubunyangamugayo bugenda bugabanuka ku buryo ibyo abantu bemeye babishyira mu bikorwa, kuko usanga bibangamiye imiyoborere myiza ku baturage.
Asaba ko abihayimana bakora integanyanyigisho ishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, kuko byagira akamaro mu guhuza Indangagaciro Nyarwanda zishingiye ku mateka y’Abanyarwanda aho kwiga iby’ahandi.
Agira ati, “Ni gute naba umukirisitu cyangwa umusilamu mu Gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, nsanga bikwiye ko abanyamadini n’amatorero bagira uruhare mu kwigisha iyobokamana rijyanye n’ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage mu Karere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie, asanga hakwiye kubaho kwigisha urubyiruko, rukumva ko kuba umwe, kwitwa Umunyarwanda no gukorera mu Rwanda ari ingenzi, aho gushaka kujya mu bihugu byo hanze batazi ibikorerwayo kubera kuba rwashutswe.
Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|