MINUBUMWE igiye kubika ibimenyetso bya Jenoside mu buryo burambye

Abahanga mu by’amateka bo mu Bufaransa kuva tariki ya 20 Ukuboza 2022 bari mu Rwanda mu mahugurwa y’iminsi ibiri, baha abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), mu bijyanye no kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri Dr Bizimana ari kumwe n'impugucye zavuye mu mahanga
Minisitiri Dr Bizimana ari kumwe n’impugucye zavuye mu mahanga

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka y’ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside, abarinzi b’igihango n’abandi bugiye kubikwa mu buryo bugezweho.

Bimwe mu byo bazahugurwa harimo kubika impapuro za Gacaca ndetse n’izindi zibumbatiye amateka ya Jenoside mu buryo burambye.

Ati “Baje kudufasha gutanga amahugurwa no kongera ubumenyi ku bijyanye n’amateka ya Jenoside no kubungabunga ibimenyetso, kuduha ubumenyi ku bijyanye n’ubushakashatsi kuko abakozi bacu n’abo dufatanyije baba muri IBUKA ni bashya, bakeneye ibyo byose kugira ngo banoze akazi kabo”.

Minisitiri Bizimana avuga ko abakozi ba MINUBUMWE bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga ibimenyetso, haba inzibutso ubwazo ndetse no gushyiramo ibimenyetso haba mu buryo bw’inyandiko ndetse n’amajwi, bakazabifashwamo n’izi mpugucye nk’uko babimenyereye.

Minisitiri Bizimana yavuze ko bafitanye n’izi mpugucye mu kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside, amasezerano y’imyaka 3, bakazafasha u Rwanda kubungabunga ubuhamya bw’amajwi n’amashusho busaga 1000 bwafashwe, hari inyandiko zisaga miliyoni 40 nazo zibitswe ndetse n’ibindi bimenyetso nk’imyenda, ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside n’ibindi.

Impuguke mu kubungabunga amateka ya Jenoside zo mu Bufaransa, zashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Abahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse
Abahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse

Stephane Audoin-Rouzeau, impuguke mu kubungabunga amateka ya Jenoside waturutse mu gihugu cy’u Bufaransa, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruzwi nka Memorial DE La Shoah, ashimira u Rwanda uburyo rwabungabunze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Rwanda rwakoze byinshi kandi kuva kera mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside, kumenya abahitanywe nayo, kurinda igihugu n’abagituye no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho”.

Audoin asanga igikorwa cyo kwibuka u Rwanda rwakoze ari imwe mu ntambwe nziza igaragaza kuzirikana, no kwamagana ibikorwa byose byaganisha abantu kuri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka