Ministiri wa Guyana yaje mu Rwanda gusura ICT n’imishinga irengera ibidukikije

Robert M Persaud, Ministiri mu gihugu cya Guyana ushinzwe umutungo kamere n’ibidukikije, ari mu rugendo ruzamara icyumweru mu Rwanda, asura ibikorwa bibeshejeho bamwe mu Banyarwanda kandi bigafasha igihugu kurengera ibidukikije, hamwe n’ibiteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).

Ministiri Persaud agitangira gusura bimwe mu bikorwa by’amakoperative bibyara inyungu kandi bikarengera ibidukikije, yavuze ko azasaba abaturage ba Guyana kwigira ku Banyarwanda, bagakemura ikibazo kibakomereye cy’imicungire y’imyanda.

“U Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe bibi birimo na Jenoside, kikagira ubucucike buhanitse bw’abaturage, mwakagombye kuba ari mwe mutwigiraho, ariko siko bimeze. Iwacu dufite ubutaka bugari, ariko tukagira abaturage bake, none ndagirango tuzagire ibyo duhindura mu gihugu cyacu” – Minisitiri Persaud.

Ministiri wa Guyane Persaud, asobanurirwa uburyo imyanda ivangurwa, igahabwa amabara hakurikijwe ububi bwayo mu kubangamira ibidukikije.
Ministiri wa Guyane Persaud, asobanurirwa uburyo imyanda ivangurwa, igahabwa amabara hakurikijwe ububi bwayo mu kubangamira ibidukikije.

Uyu mu Ministiri w’igihugu kibarizwa ku mugabane w’Amerika y’Epfo, avuga ko anifuza ubufatanye bw’igihugu cye n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko hagati ya Guyana n’u Rwanda.

Yatangiye asura amakoperetive n’inganda zitunganya imyanda ikongera kuvamo ibikoresho bya ngombwa, ahereye kuri COOCEN itunganya ibicanwa mu bishingwe, COOPED hamwe na Mageragere, zitunganya imyanda ya pulastiki ikavamo amashashi n’ibindi bikoresho, ahanini bikoreshwa mu bwubatsi.

Koperative COOCEN ihamya ko ibicanwa (briquettes) ikora mu bisigazwa by’imyanda ibora, biteka neza, bikaramba mu ziko kandi bikaba bihendutse; aho ngo ibiro bibiri bya briquettes biguzwe amafaranga 200 bishobora guhisha inkono y’ibishyimbo, nk’uko Munyaneza Frederic ukora akazi ka tekiniki muri iyo koperative yasobanuye.

Ibicanwa bikorwa mu bishingwe.
Ibicanwa bikorwa mu bishingwe.

COOPED yo ivuga ko imyanda ibora idakenerwa gusa mu bicanwa, kuko iyikoramo ifumbire y’imborera ituma imyaka itanga umusaruro utubutse, kandi ikaba ikoranywe ubuhanga ku buryo idateza umwanda ku muntu uyitwaye cyangwa uyibitse.

Iyi koperative igaragaza ko nta bwoko bw’umwanda na bumwe bwananiranye gukoreshwa cyangwa gucungwa, ngo bureke guteza ikibazo ku bidukikije.

Biteganijwe ko Ministiri Persaud wa Guyana, azanitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi, uzabera mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, ku itariki 22/06/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igihe ni iki kugirango u rwanda rwigishe amahanga yose aho rumaze kugera rwiyubaka kandi runiteza imbere, amahanga yose ubu ahanze u rwanda amaso ngo arubere urugero fatizo mu itarambere ndetse no muri politiki nziza rufite,ibi rero bikomoka ku miyoborere myiza ituruka ku bayobozi bazi icyo gukora kandi basobanutse.

coco yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

u rwanda rumaze gutera intambwe nziza cyane ku buryo ibihugu byose byifuza kuza kwigira ku rwanda, ibi rero ntago bikorwa muri domaine imwe gusa ahubwo usanga biri muri domaine zose zitandukanye, bituma amahanga yose yifuza gutera ikirenge mucy’u rwanda

kiki yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka