Ministiri wa Burkinafaso yasobanuriwe uburyo Abanyarwanda bishimira imiyoborere y’u Rwanda

Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyasobanuriye Ministiri wa Leta mu gihugu cya Burikinafaso, Dr Bongnessan Arsene YE, wasuye u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, uburyo igihugu kiyobowe neza bigatuma imibereho n’iterambere ry’abanyagihugu bigaragaza imibare iri ku gipimo gishimishije.

Inyigo yakozwe na RGB mu mwaka wa 2010 igaragaza ko Abanyarwanda bari bamaze kwigenga ku kigero cya 67.7%, bakagira uburenganzira n’ibyo bemererwa n’amategeko kugeza kuri 71.4%, bakagira uruhare mu bibakorerwa ku kigero cya 74.23%; nk’uko byasobanuwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB.

Kugeza muri 2010, Abanyarwanda ngo bari bamaze kugira umutekano n’ituze ku kigero cya 87.2%, gahunda zifasha abaturage kuzamuka mu bumenyi n’ubuzima bwiza kugera kuri 82%, kurwanya ruswa n’akarengane kugeza kuri 76%, iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari rigera kuri 81%, ndetse n’imitangire inoze ya sevisi yari kuri 67%.

U Rwanda rwari ku kigero cy’ubukene cya 44.9% muri 2010, abanyeshuri 77.9% mu Rwanda bakora urugendo ruri munsi ya kirometero ebyiri bajya ku ishuri, 92% bariga uburezi bw’ibanze ubu bugeze ku myaka 12; nk’uko RGB ibigaragaza.

Iki kigo kivuga ko kugeza mu mwaka ushize wa 2012, umusaruro buri Munyarwanda yinjiza mu gihe cy’umwaka, wari umaze kugera ku madolari y’Amerika 644, uvuye ku madolari 225 mu mwaka w’2000. Kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda burazamuka ku kigero cya 8.2%.

Inteko ishinga amategeko igizwe n’abagore 56% kandi no mu zindi nzego hakaba harimo byibuze 30% by’abagore, abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu ngo bubahiriza amategeko ku kigero cya 58.5%, aho ngo icyo kigero gito gishobora kuba giterwa n’uko abenshi ari abakorerabushake.

Inyigo ya RGB igaragaza ko abenegihugu 98% bibonamo kandi bakishimira kwitwa Abanyarwanda kurusha kwitwa ukundi kujyanye n’amoko yateje Jenoside yakorewe Abatutsi.

RGB ivuga ko iyi mibare yose igeze ahashimishije, u Rwanda ruyikesha inzego zubatse neza, gahunda za Leta zirangwa n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, zirimo iyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, imihigo n’itsinda ryo kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa, umwiherero w’abayobozi, inama y’umushyikirano n’izindi.

Prof. Shyaka Anastase yabwiye Ministiri wa Burkinafaso, ko kugeza ubu igihugu kirimo guhangana no kugirango haboneke umutekano mu karere, guteza imbere icyaro, kubaka ibikorwaremezo, imiturire y’imijyi n’imicungire inoze y’ubutaka, gucunga neza ubwiyongere bukabije bw’abaturage, gutanga servisi nziza no kunoza imyishyurire n’imihembere.

Dr Bongnessan Arsene YE, Ministiri wa Leta muri Burkina Faso.
Dr Bongnessan Arsene YE, Ministiri wa Leta muri Burkina Faso.

Ministiri wa Burkinafaso muri Ministeri ishinzwe imibanire n’ibindi bigo hamwe no kuvugurura inzego, Dr Bongnessan Arsene YE, yavuze ko iwabo bari basanzwe bumva u Rwanda ko rwabaye intangarugero mu miyoborere myiza no kuzamuka cyane mu bukungu, mu myaka 19 gusa ishize igihugu gisenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bongnessan yageze mu Rwanda aganira na Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni ku bijyanye n’imivugurire ya politiki n’inzego mu Rwanda no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, nyuma y’aho Umuryango wa RPF-inkotanyi ubohoreye igihugu mu mwaka w’1994.

Ministiri wa Burkinafaso yanaganiriye na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, mu mutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, ku mikorere ya Sena y’u Rwanda.

Avuga ko yaje gushaka amakuru mu Rwanda kuko Burkinafaso ngo irimo gushyiraho inzego zizafasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, hamwe no gushyiraho Sena muri icyo gihugu.

Inyungu u Rwanda rufite mu mibanire myiza na Burkinafaso uretse ubuvandimwe ntizirabaho, ariko ngo zigiye gushakishwa no gutezwa imbere mu gihe cya vuba, kuko ngo ibihugu byombi bizakomeza kugenderana, nk’uko Umuyobozi wa RGB yatangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka