Ministiri w’Ubwongereza yemereye Perezida Kagame gukomeza ubufatanye mu iterambere
Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iterambere, Justine Greening, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, akaba yemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gukomeza ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda, mu rwego mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Justine Greening uheruka mu Rwanda muri Nyakanga mu mwaka wa 2008 ari umukorerabushake mu mushinga wiswe “Umubano”, avuga ko yatangariye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, akaba yahise yizeza ko uwo mushinga ugiye gukomeza, ndetse n’ubufasha muri rusange u Bwongereza bugenera u Rwanda.
“Nabonye hari byinshi byahindutse ku Rwanda, nkaba rero nifuza ko “umubano” wakomeza, kandi kubera ko ubufasha igihugu cy’u Bwongereza kigenera u Rwanda bwagize uruhare rugaragara mu kugabanya ubukene, ndizeza ko ishami nkuriye rizakomeza gutera inkunga u Rwanda”, nk’uko Greening yatangaje.
Mu kiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza yifuje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwateza imbere cyane ishoramari ku baturage, rigatuma ubukungu bw’Igihugu buzamuka, ari nako rifasha benshi kubona imirimo.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete wakurikiranye icyo kiganiro, avuga ko u Rwanda rushima uburyo Ubwongereza busanzwe butanga inkunga ku Rwanda, ruyinyujije mu ngengo y’imari ya Leta, aho kandi bwanijeje ko buzakomeza gushyigikira ishoramari ritanga akazi ku bantu benshi.
Avuga kandi ko Perezida Kagame na Greening basuzumye ingamba zo kudahagarika “umubano”, n’ubwo haba habayeho ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo Justine Greening aheruka mu mushinga “umubano” mu mwaka wa 2008 ari kumwe n’abandi bakorerabushake, bagiye berekera banahugura abakozi mu nzego zinyuranye z’igihugu, harimo uburezi, ubuvuzi, ubutabera, ubujyanama n’ubwubatsi.
Ubagize umushinga “Umubano” barimo n’abategetsi bo hejuru mu gihugu cy’u Bwongereza bafata u Rwanda nk’igihugu cya mbere cyabayemo ibibi by’indengakamere kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rukanga kugumana iyo sura, aho kuri ubu ngo ari intangarugero mu bihugu bigana ku iterambere mu buryo bwihuse.
Umubano niwongera kubyutswa, ngo uzibanda cyane ku guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ibidukikije no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imari, nk’uko Ministiri Gatete yasobanuye.
Ubwongereza bujya kwemeza ko ibihugu nterankunga byajya binyuza inkunga bitanga mu ngengo z’imari z’ibihugu, bwari bwashimye uburyo u Rwanda ruyikoresha neza, ndetse no mu nama yabereye i Bussan mu gihugu cya Korea y’epfo, Perezida Kagame yahagarariye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubera kugaragaza gukoresha neza inkunga.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntamuntu numwe uza murwanda ngo atahe aruvuga nabi bose basubirayo bemeye kndi babonye urugero rwiza rwo kutwigiraho uretse abirirwa baduherera inyuma yigihugu bashaka kugisubiza irudubi nibashire amanga ubu twese twamenye agaciro kigihugu cyacu nabanyarwanda bacyo!! nababwira iki!!!courage kndi burya si buno sha!!
umuntu wese uza mu rwanda yaba aje mu igenzur aacyangwa se mu gusura bisanzwe ntago ataha afite isura mbi ku gihugu kuko ntacyo wabona ushinja u rwanda uretse ba bandi baba bivugira kugirango baheshe idurambi igihugu, naho ubundi u rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere kandi gikoresha neza inkunga kiba cyagenewe n’amahanga