Ministiri w’Ubudage yashyigikiye iterambere n’amahoro u Rwanda ruharanira kugeraho

Ministiri ushinzwe iterambere n’ubutwererane w’Ubudage, Dirk Niebel, wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 02/06/2013, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere, ndetse n’uko rwitwaye neza mu kugarukana amahoro muri Kongo.

Ministiri Niebel waje mu Rwanda agasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere, birimo ibiterwa inkunga n’ikigega cy’iterambere RLDSF, amakoperative y’abamotari, n’ishuri ryigisha imyuga inyuranye rya SOS TVET Hermann Gmeiner; yavuze ko asanze u Rwanda rufite umuvuduko munini w’iterambere.

“Nishimiye cyane uburyo iki gihugu gikataje mu iterambere, kibikesheje ingamba Leta ishyiraho, natwe tukaba tuzakomeza kubatwerera inkunga muri RLDSF, hamwe n’abahanga mu guteza imbere ubukungu burambye, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation), no kongerera ubushobozi abakozi”, Ministiri Dirk Niebel w’Ubudage.

Yakomeje agira ati: “Uretse n’ibyo, izi mpuguke zizafasha mu bijyanye no guteza imbere politiki, harimo imigendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda; byose bikaba bituruka ku ruhare rwo kugarukana amahoro muri Kongo Kinshasa, u Rwanda rwagaragaje muri aya mezi ashize”.

Ministiri Niebel yavuze ko Ubudage bwemeye kurekura inkunga bwari bwahagarikiye u Rwanda ingana na miliyoni 21 z’amayero, harimo zirindwi zo gushyigikira amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, na miliyoni zirindwi zo gushyigkira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage (descentralisation).

Minisitiri Dirk Niebel hamwe n'intumwa zari zimuherekeje bari mu biganiro na Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Dirk Niebel hamwe n’intumwa zari zimuherekeje bari mu biganiro na Minisitiri w’Intebe.

Miliyoni zirindwi zisigaye ngo zizafasha mu bikorwa by’iterambere rya politiki n’imiyoborere, nyuma y’ibiganiro birimo gukorwa byo kurebera hamwe uko amahoro arimo kugerwaho mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko Min. Niebel yabonye ko inkunga u Rwanda ruhabwa idapfa ubusa, kuko yubaka ubushobozi bw’abaturage mu bijyanye no kwikorera, aho ngo azafasha mu kubonera urubyiruko imirimo myinshi, cyane cyane itajyanye n’ubuhinzi, hashingiwe ku guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro.

Ubukene mu Rwanda ngo bwaragabanutse cyane ku kigero kigaragarira uburi wese, buvuye kuri 77% muri 1995, ubu bukaba bugeze munsi ya 45%, aho mu mwaka wa 2015 buzaba bugabanutse kugera munsi ya 30%, nk’uko Ministiri Gatete yasobanuye.

Ministiri Niebel yasobanuye ko Ubudage burimo kubahiriza itangwa ry’amafaranga y’inkunga bugenera u Rwanda, angana na miliyoni 73.2 z’amayero kuva 2011-2014, nyuma y’uwo mwaka nabwo ngo icyo gihugu kizongera kuganira n’u Rwanda, ku mafaranga agomba gukomeza gushyigira iterambere.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rwanda nziza komeza imihigo ibihugu byose bigushime kandi bikurebereho,birakwiye ko n’abirirwa barega u rwanda amafuti bose bazabakagera ku kibuga bakareba ibihabera aho ku icara iyo ibwotamasimbi bakavuga ibyo bishakiye,ugeze i rwanda wese ahava afite ishusho nyayo y’igihugu kandi agashima ibimaze kugerwaho, si amakabya nkuru muzumve buri wese uje mu rwanda amakuru atanga ku gihugu.

claudia yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

igihe cyose igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bugendera ku mahame,n’imirongo ngenderwaho isobanutse nta cyabuza abayobozi gukoresha neza inkunga bagenewe n’amahanga cyangwa se ibigega runaka, intego y’u rwanda ni iterambere rirambye kandi rishingiye mu kwigira ibi akaba aribyo bituma kandi baitera intege zo gukoresha neza ibyo abanyarwanda babonye.

chantal yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

u rwanda ni igihugu gifite intumbero kandi kifuza kugera kuri byinshi nyma y’amatage rwahuye nayo, ibi rero ntago byashoboka hatabaye kugira ibyo rubanza gushyira mu nzira nzaira harimo ubukungu ndetse n’amahoro arambye, ntawashidikanya ko aho u rwanda rumaze kugera hashimishije cyane.

clarisse yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

umuntu uwo ariwe wese wifuriza amahoro umugabane w’afurika yabona neza ko ibihugu bya afurika biri mu nzira nziza yo kuzamura umukungu, wagera ku rwanda ho ni agahebuzo, kuko intambwe u rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito gusa irashimishije kandi rufite intego irammbye.

claire yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka