Ministiri w’Ububiligi yishimiye ko u Rwanda rukomeje guharanira amahoro muri Kongo
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi, Didier Reynders, uri mu Rwanda kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 26/8/2012, yavuze ko yishimiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukomeza guharanira ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Mu biganiro yagiranye n’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yasobanuriye Minisitiri Reynders ko hari ibyo u Rwanda rwakomeje gukora mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.
Nyuma y’ibi biganiro, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we Reynders, basobanuriye itangazamakuru ibyo u Rwanda n’Ububirigi byumvikanye ku kibazo cy’intambara iterwa n’umutwe wa M23.
Hari ibiganiro byinshi byabaye kandi bigikomeje hagati y’u Rwanda na Kongo, ndetse no ku rwego mpuzamahanga; nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yasobanuriye abanyamakuru.
Yagize ati: “Murabizi ko hari inama iherutse y’abaministiri n’abagaba bakuru b’ingabo i Goma, kandi hari n’iy’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari izaterana i Kampala muri Uganda, yo gushyiraho umutwe utagira aho ubogamiye. U Rwanda rwagize uruhare rukomeye cyane”.
Ministiri Reynders yavuze ko ashingiye icyizere ku nama iteganijwe tariki 07-08/09/2012, kandi ngo u Bubirigi buzakomeza gukurikiranira hafi imigendekere yayo, kugeza bageze ku mwanzuro uhamye wo gucunga imipaka no gucyura impunzi.
Reynders yagize ati: “Turifuza ihagarikwa ryihuse ry’ibibazo n’intamabara bibera muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko nanone ndashima ubushake u Rwanda rukomeje kugaragaza mu kubitorera umuti”.
Ku kijyanye n’icyo Ububirigi buvuga ku ihagarikwa ry’imfashanyo ihabwa u Rwanda, bwo ngo ntibuzayihagarika butabanje kemenya uko ikibazo giteye, kandi ntibwabikora mu gihe ibyavuye muri raporo ya UN bitaratangazwa.
Uretse kuganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku birebana n’intamabara ibera muri Kivu y’amajyaruguru ya Kongo, Ministiri Reynders yanaganiriye ku gushora imari mu Rwanda, ndetse n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.
Biteganijwe ko muri iki cyumweru Ministiri Louise Mushikiwabo azajya gusobanurira akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, uko u Rwanda rubona ibirego bikubiye muri raporo yiswe iy’impuguke za UN, ishinja u Rwanda gufasha M23.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
abazungu bavuga ibyo bashaka, ariko umunyamakuru ibyo yanditse nibyo byavugiwe mu nama.
barabeshya abanyarda tugomba kubaho kandi neza
Biriho biraza, amaherezo ukuri kuzajya ahagaragara kandi tuzatsinda.
Television na radio zo mu Bubirigi sibyo bavuze. Bavuze ko hari ibindi bihano bishobora gufatirwa u Rwanda. Ni nde uvugisha ukuri ??
Mujye muvuga byose