Ministiri Gatete akomeje gukorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Leta

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ruhunga Jeannot, yatangaje ko iperereza kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete rikirimo gukorwa.

Minisitiri Amb. Claver Gatete arakorwaho iperereza ariko si ukumuhamya ibyaha
Minisitiri Amb. Claver Gatete arakorwaho iperereza ariko si ukumuhamya ibyaha

Col. Ruhunga yabitangaje mu kiganiro Ubugenzacyaga bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Habiyaremye Aimable.

Umukuru w’Ubugenzacyaha yagize ati “Iperereza kuri Ministiri Gatete rirakomeje ku bigendanye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, ariko si ukumuhamya ibyaha, ahubwo ni uko yavuzwe mu rubanza”.

Ati “Ku bijyanye no kumuhagarika, ubifitiye ububasha ni we ubigena”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga

Ambasaderi Gatete yavuzwe mu rubanza rw’abayobozi baregwa akagambane mu kugurira Urwego rw’Iperereza (NISS), inzu yari kuba yaraguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.6, ariko bo bakayitangaho amafaranga arenga miliyari 9.8frw.

Aba bayobozi bafunzwe ni Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Christian Rwakunda wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Serubibi Eric wari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiturire (RHA).

Hari na Kabera Godfrey wari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’iImari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ndetse na Rusizana Aloys wari nyir’inzu yaguzwe na Leta ikaza gutuma aba bayobozi bafungwa.

Mbere yo kwakira ibibazo by’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yabanje gusobanura ko ibyaha mbonezamubano muri iyi myaka itatu ya 2018, 2019 na 2020 ari byo byiganje mu bishyikirizwa RIB.

Avuga ko muri 2018, RIB yakiriye ibyaha 43,279, muri 2019 bigera kuri 54,757, muri 2020 kugeza ubu bikaba ari 30,779, bikaba bigenda byiyongera kubera ubukangurambaga butuma abaturage barushaho kwanga ibyaha bibera mu miryango.

Ashima ko ibyaha bijyanye no guhungabanya umutekano hakoreshejwe imbunda, ubugome ndetse no gushimuta abantu ‘bigenda bigabanuka cyane’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

alias abanyereza umutungo WA Leta nibabakurikirane Hari company yitwa SEDC yahawe contact na minisante yogukurikirana cooperative za abajyanama b, ubuzima ariko nikora numwaka ushize bakoze amezi 6 gusa none baboryeye indi nanubu nibaratagira kandi kandi baba bafitanyije nuwitwa Denis nkunda ushinzwe cooperative muri minisante bakarya amafaranga ya leta batakoze

Rwamuragwa emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Ruswa ni icyorezo cyugarije isi yose !gutera imbere biciye mukuri ntibyoroshye muriiyisi ikataje mu iterambere.twiringiyeko igihugu cyacu ntawe gihohotera,nihakorwe iperereza ryitondewe kuri Ministiri Gatete.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ni ko bimeze Ben, ntabwo nibeshye

Simon yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Abantu bakira cyane badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.Ubwo nibwo buzima nyakuri.Ibindi ni ukwiruka inyuma y’umuyaga nkuko bible ivuga.Ntitukishinge bariya bavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.

ntigurirwa emmy yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Mr.Simon Kamuzinzi, better to recheck and make correction as a professional journalist, SG’S RIB is still in service which means that he is not a retired Colonel. Thanks

Ben yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka