Minisitiri wo muri Niger yifuje ko umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda wiyongera

Minisitiri w’imari muri Niger, Gilles Baillet, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda atangaza ko nyuma yo kwirebera uburyo u Rwanda ruteye imbere mu micungire y’imari n’imiyoborere myiza, byatumye yifuza ko igihugu cye cyakwagura imibanire n’u Rwanda.

Ibi yabitangarije abanyamakuru tariki 09/01/2014, ubwo yagiranaga ibiganiro na Prof Anastase Shyaka, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

Minisitiri Baillet uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu, yatangaje ko u Rwanda rufite ubunararibonye buganisha ku ntego, bitewe n’ibigo yakoreyemo ingendo agasanga bikora neza kandi bigakora mu nyungu z’abaturage.

Yagize ati "Niba ndi aha ni uko hari aho twabirebeye. Ni uko twumvishe abantu bavuga igihugu n’abayobozi bacyo neza, tumaze kuvugana batwemerera ko itsinda ryacu ryaza none twizeye ko ubunararibonye tuzahakura buzadufasha."

Minisitiri Baillet ushinzwe imari muri Niger yagiriye uruzinduko muri RGB, aho yabonanye n'umuyobozi wayo, Prof. Shyaka.
Minisitiri Baillet ushinzwe imari muri Niger yagiriye uruzinduko muri RGB, aho yabonanye n’umuyobozi wayo, Prof. Shyaka.

Yakomeje avuga ko kubwe yakwifuza ko u Rwanda na Niger byinjira mu buhahirane mu bucuruzi, bwaba ubw’amabuye y’agaciro cyangwa ubundi bufatanye mu bucuruzi.

Minisitiri Baillet yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA), aho yashimye imikoreshereze y’utwuma twifashisha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi. Yanasuye RGB mu rwego rwo gusobanurirwa ku miyoborere myiza.

Niger ni igihugu gikungahaye kuri Peteroli no ku mabuye y’agaciro yiganjemo zahabu. Iki gihugu gitunzwe ahanini kandi n’ubuhinzi ariko ntibyakibujije ko mu bihe byashije cyakomeje kwibasirwa n’ubukene n’inzara bikabije, aho cyagiye kigendera ku nkunga y’ibiryo n’amafaranga biva hanze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka