Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa yanenze amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi akicecekera
Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa, Laura Flessel, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yanenze amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ntagire icyo akora ngo ihagarikwe, kandi byari mu bushobozi bwayo.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga 250,000 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amwe mu mahano akabije yagwiririye isi muri iki kinyejana, bikaba bibabaje ko amahanga yarebereye akicecekera.
Yagize ati” Iyi Jenoside yakozwe amahanga arebera ariko ntiyagira icyo abikoraho. Turasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo amahano nk’aya ntazasubire ukundi.”
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Minisitiri Flessel yakiriwe na Mugenzi we w’Umuco na Sport mu Rwanda Uwacu Julienne bagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku guteza imbere imikino mu bagore, ndetse no guteza imbere umukino w’amagare umaze kuba irangamuntu ku Rwanda.
Nyuma yo kuganira na Minisitiri wa Sport n’Umuco Uwacu julienne, aba bayobozi bombi bagiye gushyira ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kubaka ikibuga cya mbere cya “CityStade” ikinirwaho imikino myinshi, kizaba giherereye hafi ya Stade Amahoro.
Uyu muyobozi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu azitabira Irushanwa Nyafurika ryo gusiganwa ku magare riri kubera mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|