Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko uwapakiye sima muri Ambulance yahanwe

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yanditse ku rubuga rwa X ko uwabikoze yabihaniwe ndetse ashimira abatanze aya makuru.

Yagize ati: "Aya makuru y’iyi mbangukiragutabara twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru”.

Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye abanyarwanda ko uwabona undi wese ko imbangukiragutabara irimo ikoreshwa nabi yahamagara kuri 912.

Umukozi ku bitaro bya Gakoma utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Umubikira witwa Nyiraminani Bellancilla, ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Save muri Gisagara ari we watumye umushoferi isima yamaze gutabwa muri yombi.

Ati: “Bamaze kumufunga buriya namara gusobanura icyo yashakaga kuyikoresha bashobora kumurekura”.

Iyi mbangukiragutabara nubwo yanditseho ko ari iy’ibitaro bya Gakoma yari yarahawe ikigo nderabuzima cya Save uyu mubikira abereye umuyobozi kuko kibarizwa muri Zone y’ibi bitaro.

Iyi sima yari apakiye ngo ikaba yari iyo kubaka zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima ayoboye zari zikeneye gusanwa.

Imodoka y’imbangukiragutabara ntiyemerewe guhagarara aho ibonye hose uretse kwa muganga, kuri sitasiyo inywa lisansi, ndetse n’ahantu yoherejwe hazwi n’ubuyobozi bw’ikigo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru y’itabwa muri yombi rya Sr Nyiraminani Bellancilla.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka