Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye impamvu hari ibikorwa byasubukuwe nyamara abarwayi ba Covid-19 biyongera

Imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera mu minsi 4 ishize, ku buryo abaturage bari batangiye gutekereza ko bashobora kongera gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Tariki ya 16 Kamena 2020, hateranye inama y’Abaminisitiri idasanzwe, aho yafashe imyanzuro inyuranye ku birebana na Covid-19. Muri yo, hari ibikorwa bimwe byasubukuwe, birimo ubukerarugendo bukorwa ku buryo bwihariye, ibijyanye no gushyingira no gushyingura, imihango ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Hari hashize iminsi hafunguwe ingendo zambukiranya Intara, ndetse na moto zongera gutwara abagenzi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro na RBA, yasobanuye ko nubwo imibare yiyongereye, nta mpungenge ko iki cyorezo cyakwirakwira mu gihugu hose, Abanyarwanda baramutse bakurikije amabwiriza yo kwirinda bahawe, kuko aho icyo cyorezo kiri cyane hazwi, kandi hashyizwe mu kato.

Yagize ati: “Abagaragarwaho ubwandu benshi bagaragaye muri Rusizi na Kirehe. Uyu munsi akarere ka Rusizi kari mu kato, aho nta wakwinjira cyangwa ngo asohoke muri ako Karere. Ibi ni nako bimeze mu Karere ka Rubavu nubwo ho hatagaragaye ikibazo nk’icya Rusizi.

Ahandi hari ikibazo ariko kizwi ni mu Karere ka Kirehe, aho ubwandu bwinshi tubusanga ku batwara imodoka zambukiranya imipaka. Aba na bo tubapima bakihagera, abanduye bagahita bashyirwa mu kato ku buryo ntaho bahurira n’abaturage”.

Minisitiri Ngamije, yavuze ko Akarere ka Kirehe ko katari mu kato nk’uko bimeze mu Karere ka Rusizi, kuko ho icyorezo kitari hagati mu baturage.

Yagize ati: “Twapimye abaturage mu masoko, mu nsisiro zinyuranye muri Kirehe, nta bwandu twasanze mu baturage. Bitandukanye na Rusizi aho icyorezo kiri hagati mu baturage. Ni yo mpamvu Kirehe itari mu kato kuko aho icyorezo kiri tuhazi”.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yakomeje asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane abafite ibikorwa bihuriraho abantu benshi, bibuka gukaraba intoki neza, ndetse bahana intera hagati y’umuntu n’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye mbona hashyirwaho uburyo bunoze mukwirinda covid-19 tugendeye kugukoresha agapfukamunwa kuko impamvu Ni iyi: gute umuntu yambara agapfukamunwa iminsi irenze umwe katarafurwa? Ibyo mpamya ko byakurura ikindi cyorezo hatabayeho flow up!

Nkurunziza davi yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka