Minisitiri w’Uburinganire yibukije ko kuba umugabo yateka bidateye ipfunwe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, aributsa abagabo ko bidateye ipfunwe kuba umugabo yateka.

Yabigarutseho ubwo yashyikirizaga imbabura za rondereza abagore 24 bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, tariki 29 Werurwe 2023. Byanajyaniranye no gushyikiriza uyu Murenge amabati 1,205 yagenewe ingo 50 harimo 37 ziyoborwa n’abagore, ndetse n’imifariso 13 yagenewe Intwaza zaho.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (iburyo) ashyikiriza abagore b'i Kigoma imbabura za Rondereza
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (iburyo) ashyikiriza abagore b’i Kigoma imbabura za Rondereza

Avuga ko nta gisebo kiri mu kuba umugabo yateka, yabihereye ku kuba batanga ziriya mbabura hari ababwiye abazihawe ko bazizaniwe kugira ngo ziborohereze akazi kuko zituma umuntu ahisha vuba anakoresheje ibicanwa bikeya, na runonko ziziherekeje zikaba zishobora gufasha ko ibiryo bitari bihiye neza bikomeza gushya.

Yagize ati “Twakomeje kuvuga ko dutanze amashyiga kugira ngo tworohereze umugore. Iri shyiga ntabwo ari iry’umugore, ni iry’umuryango. Hatazagira umugabo uvuga ngo sindi bugufashe n’ubundi ni wowe barihaye.”

Yaboneyeho kwibutsa abagabo ko imyumvire y’uko imirimo yo mu rugo ari iy’umugore wenyine atari yo kuko urugo ari urwa babiri.

Ati “Ntibiteye igisebo kuba umugabo yateka, igihe umugore adahari cyangwa yagiye mu yindi mirimo. Ese gutekera abana bawe hari icyo bitwaye?”

Abagabo bibukijwe ko bidateye igisebo kuba umugabo yateka
Abagabo bibukijwe ko bidateye igisebo kuba umugabo yateka

Abatuye mu Murenge wa Kigoma bavuga ko imyumvire y’uko umugabo n’umugore bafatanya mu mirimo yo mu rugo igenda ibacengera.

Callixte Gahamanyi wo ku Karambi ati “Ntabwo abagabo tukivunisha abagore. Natwe twumvira amabwiriza ya Leta rwose, turafatanya muri byose.”

Icyakora na none ngo hari abatarabyumva, n’ubwo hari icyizere ko bazagera aho bakabyumva ku bw’inyigisho bagenda bahabwa.

Consolée Mukakarangwa na we utuye ku Karambi ati “Nko ku munsi w’abagore wizihizwa ku itariki ya 8 z’ukwa gatatu byajyaga bigaragara ko hari abatera urwenya bavuga ngo uyu munsi ni uw’abagore, umugabo ni we uteka. Ariko mu by’ukuri iyi mvugo ntikwiye kuko umugore ni uw’umuryango, ni umunsi w’umuryango.”

Mu Murenge wa Kigoma hatanzwe imbabura za rondereza 24, ariko muri rusange mu Karere ka Huye hazanywe 300 zagenewe abagore bari mu nama y’igihugu y’abagore, mu mirenge yose igize aka Karere.

Runonko ni ibyo bimeze nk'ibikono bashyiramo ibiryo bigakomeza gushyuha no gushya
Runonko ni ibyo bimeze nk’ibikono bashyiramo ibiryo bigakomeza gushyuha no gushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka