Minisitiri w’Ububiligi azasura inkambi ya Nkamira
Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyu n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders, azagera mu Rwanda tariki 25/08/2012 agasura inkambi ya Nkamira irimo impunzi z’Abanyekongo bavanywe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Kuva tariki 20-24/08/2012, Didier Reynders yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yatangaje ko yaje gusura ibihugu birebwa n’ikibazo cya Kongo kugira ngo gishakirwe igisubizo. Yahuye n’abayobozi b’inzego zitandukanye harimo na Perezida Joseph Kabila.
Mu nkambi ya Nkamira, Didier Reynders azashobora kuganira n’impunzi yumve ukuri kubivugwa ku mutwe wa M23 uregwa guhohotera impunzi no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Gusura inkambi ya Nkamira kandi bizamufasha kumenya amakuru y’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo nyuma y’amakuru yahawe n’abayobozi ba Kongo.
Hamwe n’itsinda ry’abanatu 25 bari kumwe, Didier Reynders azanaganira n’abayobozi b’u Rwanda kugira ngo bagaragaze icyakorwa ngo intambara ibera muri Kongo ihagarare; nk’uko yabitangarije itangazamakuru rya Kongo taliki 23/08/2012 ubwo yari muri Kivu y’Amajyepfo.
Ububiligi buri mu bihugu bifasha u Rwanda bitahagaritse inkunga, Didier Reynders akaba avuga ko ari byiza kuganira n’abarebwa n’ikibazo kuruta uko bakihutira guhagarika inkunga.
Minisitiri ububanyi n’amahanga w’ububiligi avuga ko ashyigikiye igitekerezo cyo kongerera MONUSCO igihe kugira ngo izashobore gufasha umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zigomba kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|