Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yunamiye abazize Jenoside bashyiguye ku Gisozi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders yunamiye imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho yatangaje ko amateka agaragara muri urwo rwibutso ateye agahinda kandi yigisha kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Asura urwibutso kuwa gatandatu tariki 25/08/2012, Minisitiri Reynders yagize ati «ibi biteye agahinda rwose, kandi urwibutso rugomba kubaho kugira ngo rwigishe ibyabaye ntibizongere».

Minisitiri Reynders yasuye urwibutso rwa Gisozi nyuma yo gusura impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira aho yababajwe n’ubuhamya yagejejweho n’impunzi ziri muri iyi nkambi zahohotewe n’ingabo za Leta ya Kongo ifatanyije n’imitwa ya FDLR na Mai-Mai zibahora ko bavuga ikinyarwanda bakaba n’Abatutsi.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri Minisitiri Didier Reynders agirira mu Rwanda biteganyijwe ko aganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hamwe na Perezida Kagame kuri icyi cyumweru tariki 26/08/2012.

Biteganyijwe kandi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda aza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku mubano w’igihugu cy’Ububiligi n’u Rwanda hamwe n’uko abona ikibazo cy’umutekano muri Kongo.

Minisitiri Reynders yatangaje ko igihugu cye kitagendera kuri raporo yakozwe n’impugucye z’umuryango w’Abibumbye zabajije uruhande rwa Kongo gusa avuga ko bikwiye kuganira n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi.

Mu minsi itanu yamaze muri Kongo, Minisitiri Reynders yagaragaje ko Leta ya Kongo ikeneye kuvugurura igisirikare, igipolisi, inzego z’ubuyobozi n’iz’ubutabera kugira ngo inzego zose zikore akazi kazo uko bikwiye n’ibikorwa byo guhohotera abaturage mu burasirazuba bwa Kongo bihagarare.

Impunzi z'Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ziha ubuhamya Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi bw'uko FARDC ihohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ziha ubuhamya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi bw’uko FARDC ihohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Minisitiri Reynders asaba u Rwanda gukomeza gufasha Leta ya Kongo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Uretse ibiganiro hagati ya Kongo n’u Rwanda byabanje, u Rwanda rwitabiriye ibiganiro by’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’iy’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu nama yabereye Addis Ababa, inama y’abakuru b’ibihugu bigize akanama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari yabereye Kampala hamwe n’inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri ako kanama yabereye Goma tariki 16/08/2012.

Biteganyijwe ko Minisitiri Reynders n’abamuherekeje bazanasura urwibutso rw’ingabo z’Ababiligi ruri muri Camp Kigali ahiciwe Ababiligi 10 bari mu ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka