Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya aragenderera u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov ategerejwe mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 3 Kamena 2018.

Minisitiri Mushikiwabo yaherukaga guhura na Minisitiri Lavrov muri 2015, bahuriye i Moscow
Minisitiri Mushikiwabo yaherukaga guhura na Minisitiri Lavrov muri 2015, bahuriye i Moscow

Muri uru rugendo rwe, biteganyijwe ko azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, akavayo ajya kubonana na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Bazagirana ibiganiro birebana n’imibanire y’ibihugu byombi, nyuma bakazanashyira ahagaragara itangazo ku cyavuye muri ibyo biganiro n’icyo bemeranyijweho.

Aba bayobozi bombi baherukaga guhurira i Moscow muri 2015, ubwo na bwo baganiraga ku mibanire y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwafunguye ambasade ya rwo mu Burusiya mu 2013, nyuma y’uko rwari rwarayifunze nyuma gato y’aho Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikiwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu 1962. Icyo gihe hari tariki 30 Kamena 1962, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rubona ubwingenge n’Ababiligi, Guverinoma y’u Burusiya yoherereza u Rwanda ubutumwa burumenyesha ko burufata nk’igihugu kigenga.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byahise bitangira kugirana umubano, kuko muri ubwo butumwa u Burusiya bwari bwasabye u Rwanda ko bagirana umubano. Tariki 13 Ukwakira 1963 ni bwo uwo mubano washyizweho ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka