Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Budage Walter Steinmeier ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Frank-Walter Steinmeier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Budage aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo, nyuma y’uko ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015.

Biteganyijwe ko ibiganiro baza kugirana biza kwibanda ku mibanire y’ibihugu byombi n’iterambere, aho u Rwanda rushimwa mu kwiyubaka no kongera ubukungu bitewe n’imiyoborere myiza.

Minisitiri Frank-Walter Steinmeier, niwe ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Budage, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.
Minisitiri Frank-Walter Steinmeier, niwe ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Budage, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

minisitiri Steinmeier yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ry’abantu 22, nyuma yo kunyura muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Muri iki gihugu yatangije ibikorwa byo gusana ikibuga cy’indege cya Goma kimaze imyaka irenga 13 cyarangijwe n’iruka ry’ibirunga ryabaye mu 2002.

Uyu mu Minisitiri yaturutse iwabo aherekejwe n’itsinda ry’abashoramari bashaka gukorana n’umugabane wa Afurika mu bukungu n’umuco.

Bakavuga ko gukorana n’u Rwanda na Kenya byakwihuta kubera bisanzwe bihagaze neza mu mutekano no mu kuzamuka mu bukungu,kuko ari ibihugu igira uruhare mu kugarura amahoro mu bindi bihugu.

Kuva taliki 18/2/2015 ageze mu Congo, Minisitiri Steinmeier yahuye n’inzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira inyungu z’abaturage.

Yifuzaga ko baganira ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo, bitewe n’imitwe yitwaza intwaro, ibibazo by’amatora ateganyijwe umwaka utaha n’imikorere y’ingabo z’umuryango wabibumbye mu kugarura amahoro.

Mu Rwanda, Walter Steinmeier avuga ko azibanda kuganira n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu.

Mu bashoramari bamuherekeje bakaba bashaka kumenya amahirwe ari mu Rwanda bashoramo imari nko mu nganda, ikoranabuhanga n’itumanaho, ingufu, uburezi hamwe no gutanga serivisi no kongera inyubako.

Nkuko bigaragara kuri gahunda ye biteganyijwe ko hamwe n’abamuherekeje bazahura n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB taliki 21/2/2015, kuganira n’itangazamakuru hamwe no gusura urwibutso rwa Gisozi, ubundi akomereze urugendo muri Kenya.

M. Steinmeier uherekejwe n’itsinda rigizwe n’abashoramari mu bukungu n’umuco mu gihugu cya Kenya biteganyijwe ko bazibanda ku muco kuko Kenya ifatwa nk’umutima w’umuco wa Afurika, ubundi aganire n’abayobozi baho ku bibazo by’umutekano wa Somalia.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Karibu mu Rwanda kuri minisitire w’ububanyi n’amahanga w’ubudage

didier yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka