Minisitiri w’u Buholandi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubutwererane yagendereye u Rwanda
Minisitiri w’u Buholandi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubutwererane, Liliane Ploumen, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/02/2013, yageze mu Rwanda mu ruzinguko rw’iminsi ibiri, rugamije kuganira ku bijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye buranga ibihugu byombi.
Byitezwe ko ibiganiro uyu muyobozi agomba kugirana n’abayobozi bakuru b’igihugu, hatagomba kuburamo ibijyanye n’ihagarikwa ry’inkunga iki gihugu cyahagaritse mu mpera z’umwaka ushize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma yo kwakira uyu mu Minisitiri wari uturutse mu mujyi wa Goma, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Mary Baine yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uru rugendo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri ni kimwe mu bizaganirwaho muri uru rugendo ku bijyanye nyine n’inkunga u Buholandi bwateraga u Rwanda ndetse n’indi miryango u Buholandi burimo ikaba nayo itanga inkunga ku Rwanda, ni kimwe mu biganiro biteganyijwe ariko ubu ntacyo arabivugaho”.

Biteganyijwe ko Minisitiri Ploumen azagirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, akazanasura Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, mbere y’uko yerekeza mu gihugu cy’u Burundi.
Mu bindi bikorwa azasura harimo imishinga iterwa inkunga n’u Buholandi biherereye mu karere ka Kamonyi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|