Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyagicumbi kwizihiza isabukuru ya 25 FPR

Ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hasozwaga amarushanwa yo kwizihiza imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 10/11/2012, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyagicumbi muri uwo muhango.

Minisitiri w’Intebe yibukije ko imyaka 25 ishize yakoreshejwemo imbaraga nyinshi mu bikorwa by’umuryango FPR, zikaba kandi zaragiriye Abanyarwanda bose akamaro mu bikorwa bitandukanye harimo icy’ingenzi cyo kubohoza igihugu.

Yasabye abanyamuryango gukora ibishoboka byose kugira ngo imyaka 25 itaha izashire u Rwanda rwarabashije kwihaza muri byose. Minisitiri w’intebe kandi yagaragaje ivuka ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse ko umuryango ariwo nkingi y’iterambere muri byose.

Mu mupira w'amaguru, igikombe cyegukanywe n'ikipe y'abagabo y'Akarere ka Gicumbi.
Mu mupira w’amaguru, igikombe cyegukanywe n’ikipe y’abagabo y’Akarere ka Gicumbi.

Muri uyu muhango habaye n’amarushanwa mu rwego rw’imyiteguro y’isabukuru izizihizwa tariki 15/12/2012 ku rwego rw’igihugu. Amarushanwa yahuje uturere tugize intara y’amajyaruguru mu bijyanye n’imbyino, imivugo, indirimbo n’inyandiko, no ku mupira w’amaguru.

Minisitiri yashimiye abitabiriye aya marushanwa ndetse ageza n’ibihembo ku makipe yabaye aya mbere mu mikino itandukanye. Ayo makipe izahagararira intara y’Amajyuguru ku rwego rw’igihugu.

Mu mbyino itorero ry’Akarere ka Gakenke ni ryo ryabaye irya mbere, mu mupira w’amaguru abagore b’Akarere ka Musanze baba aba mbere naho ikipe y’abagabo y’Akarere ka Gicumbi yegukana umwanya wa mbere.

Sitade yari yakubise yuzuye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Sitade yari yakubise yuzuye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze ushinzwe urubyiruko rw’intara y’amajyaruguru muri buri karere rwagiye rwubaka inzu izahabwa abatishoboye bikagendana no kubaremera no gukemura ibibazo by’amakimbirane biboneka mu miryango.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka