Minisitiri w’Intebe yifatanije n’abaturage ba Nyabihu mu umuganda wo guhangana n’ibiza

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012, yifatanije n’abaturage b’utugari twa Gasura na Nyamitanzi mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu mu muganda wo gusubiranya ibikorwa byangijwe n’ibiza byatewe n’imvura imaze iminsi ihagwa.

Mu karere ka Nyabihu hasenyutse amazu hapfa n’abantu bitewe n’inkangu. Utu duce kandi twibasiwe n’inkangu z’ibitaka byamanutse bikirunda mu muhanda wa kaburimbo Ngororero-Mukamira, umuganda wakozwe ukaba wari uwo gukuraho ibyo bitaka byafunze uwo muhanda kugira ngo wongere ugendwemo nta mbogamizi.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage bo muri utwo duce twibasiwe n’ibiza ndetse n’ab’Intara y’Uburengerazuba muri rusange kwirinda gutura mu mabanga y’imisozi ndetse no ku misozi kuko byagaragaye ko hakunze kwibasirwa n’inkangu.

Yashishikarije abaturage gufata amazi aturuka ku mazu yabo, kubaka amazu akomeye afite ibisenge bitapfa kwibasirwa n’ibiza, gusakaza amategura kuko byagaragaye ko aba akomeye, gushyira imirindankuba ku mazu ahuriramo abantu benshi no gukora igishoboka cyose cyatuma baharanira kurwanya ibiza.

Minisitiri w’Intebe yongeye gusaba abaturage gukora icyo bashoboye cyose ngo bahangane n’ingaruka zatewe n’ibiza ndetse anabasezeranya ko ibizarenga ubushobozi bwabo Guverinoma izakora ibishoboka kugira ngo izane imashini basubiranye ibikorwa remezo byagiye byangizwa.

Mu mezi ari imbere Goverinoma igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ihangane n’ingaruka z’ibiza kandi ikore n’igishoboka cyose kugira ngo ibikumire; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

Nubwo umuhanda Mukamira-Ngororero utaramara igihe kirenze umwaka umuritswe ku mugaragaro ukomeje kwibasirwa n’inkangu cyane cyane ziterwa n’ibihe by’imvura ikabije byakunze kugaragara mu karere ka Nyabihu ndetse na Ngororero aho unyura mu misozi.

Umuhanda Mukamira-Ngororero nawo wibasiwe n'inkangu.
Umuhanda Mukamira-Ngororero nawo wibasiwe n’inkangu.

Akarere ka Nyabihu gaherutse gutakaza abantu bagera kuri 5 bo mu murenge wa Jomba mu mvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 10/05/2012. Amazu asaga 100 yarasenyutse, imyaka myinshi y’abaturage itwarwa n’amazi ndetse n’umuhanda Mukamira-Ngororero wibasirwa n’inkangu ku buryo utarenga metero 100 nta nkangu muhuye.

Intara y’Uburengerazuba iri mu duce tw’u Rwanda twashegeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu Rwanda. Ibyo biza byateye ingaruka zirimo imfu z’abantu, gusenyuka kw’amazu, hegitari nyinshi z’imyaka zarengewe n’amazi, kwangirika kw’ibikorwa remezo, inkangu n’ibindi.

Kubera izo ngaruka zose zazanywe n’ibiza, by’umwihariko mu Ntara y’I Burengerazuba byatumye Minisitiri w’Intebe agirira uruzinduko mu turere tumwe na tumwe tw’iyo Ntara, harimo Rutsiro, Karongi ndetse na Nyabihu mu rwego rwo kwifatatanya nabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka