Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo gushyingura abazize ibiza i Rubavu (Video)

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, umugaba w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abapfuye 13 bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro tariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.

Mu Karere ka Rubavu abantu 27 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura, utera abaturage mu ngo, usenya amazu wica abantu. Hari abishwe n’inkangu zabaguyeho kuko muri 27 hari uwaburiwe irengero.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwatakaje abantu 130 bitewe n’ibiza, ariko yizeza ababuze ababo n’ibyabo ko Leta izakomeza kubaba hafi.

Yagize ati “Mbazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ejo yanditse abihanganisha, yanyoherereje kumuhagararira, Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turi hano ngo duherekeze abagiye, ariko turafasha abasigaye, abakomeretse tubavuze, kandi turakomeza kubafata mu mugongo.”

Abaturage bapfuye bashyinguwe mu irimbi rya Rugerero ahashyinguwe n’abandi 13 tariki 3 Gicurasi 2023.

Leta y’u Rwanda yasabye abaturage bangirijwe n’ibiza kujya mu nkambi kugira ngo bitabweho, kuko hari impungenge ko amazu yinjiwemo n’amazi yangiritse ashobora kugwa igihe cyose.

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa n’amahema ku bajyanywe mu nkambi, hakaba hazakorwa ingenzura ry’abaturage babuze kuko bicyekwa ko hari abatwawe n’amazi akabajyana mu Kivu nk’uko hari abarenzweho n’amazu n’ibitaka n’ubu bitaramenyekana aho baherereye.

Imvura yaguye tariki 3 Gicurasi yibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, ariko Intara y’Iburengerazuba iba ari yo yibasirwa cyane kuko ibiza byafunze imihanda ya Rubavu Karongi, Nyabihu, Ngororero.

Ibiza byateye abaturage igihombo cy’ubuzima bwagiye ariko byangije n’ibikorwa remezo birimo umuhanda wa Mahoko-Gisenyi, ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi n’itumanaho na byo birangirika kuko byatumye itumanaho hamwe na hamwe rivaho.

Ibiza byangije amashuri abanza n’ayisumbuye mu mirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero hamwe n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwangiritse bikomeye kugera ku musaruro wari wasaruwe, uwatunganyijwe wari mu bubiko, imashini ndetse n’imodoka na zo zirangirika.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu rwego rwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bigahitana ubuzima bw’abantu 130, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.

MINEMA yavuze ko ku ikubitiro ibyatanzwe ari Toni 60 z’ibiribwa (Toni 30 za Kawunga na Toni 30 z’ibishyimbo), n’ibikoresho by’ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intara y’ uburengerasuba nabwo Ari uburasirazuba

Imyandikire irimo udukosa tumwe

Alias yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka