Minisitiri w’Intebe yaterwaga ipfunwe na Leta zakurikiye ubwigenge

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, avuga ko nk’Umunyarwanda yaterwaga ipfunwe na Leta zaje zikurikira ubwigenge bwo ku ya 01/07/1962 ariko ngo yageze aho arabyibohora.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurenga 800 hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu mu mujyi wa Kigali ku wa 30/06/2013.

Dr Habumuremyi avuga ko yaterwaga ipfunwe n’ibikorwa bya Leta ya mbere n’iya kabiri kuko zavanguraga Abanyarwanda kugeza n’ubwo iri vangura ribyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994; Jenoside ifite umwihariko ku isi kuko yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda.

Mu byo Misitiri yerekanye byerekana ko izo Leta zakoreye Abanyarwanda ibintu bibi, harimo politike y’ivangura mu mashuri, mu gisirikare, mu buyobozi, muri sosiyete sivile n’ahandi.

Yerekanye ko zimwe muri za perefegitura zariho zatoneshwaga izindi zigashyirwa hasi, aho yerekanye ko nko mu mwaka w’1989, muri perefegitura ya Gisenyi yonyine ubundi yari igenewe imyanya 649 mu mashuri ariko bayihaye imyanya 1045 bitewe n’uko yari itoneshejwe.

Perefegitura ya Butare yo yari yaragenewe imyanya 836 ariko barayigabanije bayigira imyanya 396. Nk’uko Misitiri w’Intebe akomeza abisobanura, muri perefegitura ya Butare Abatutsi bemerewe kujya muri iyi myanya babaye batandatu gusa muri 44 bari batsinze.

Urundi rugero yatanze muri iyi perefegitura n’urwo muri komini ya Huye aho hatsinze Abatutsi 21 hemererwa umwe gusa kujya kwiga mu mashuri yisumbuye.

Urubyiruko rwiyemeje kwibohora ipfunwe ruterwa n'ibyabaye mu Rwanda.
Urubyiruko rwiyemeje kwibohora ipfunwe ruterwa n’ibyabaye mu Rwanda.

Muri Kaminuza naho, uyu muyobozi yagaragaje ko habaye ivangura ku buryo bukabije kuko usibye ko habaye ivangura rishingiye ku moko ngo ryanagendanye n’ivangura rishingiye ku turere ku buryo bukabije kuko muri kaminuza gusa Abanyagisenyi bari 39% by’abanyeshuri bose.

Ikindi Minisitiri w’Intebe yerekana cyakorwaga muri iyi Leta yayoborwaga Juvenal Habyalimana ni ivangura ryakorwaga mu gisirikare aho nta musikare wo hejuru wabaga wemerewe kuba yarongora Umututsikazi.

Avuga ko mbere yo kukugira umusirikare mukuru babanzaga kureba niba umugore wawe atari Umututsikazi cyangwa niba yaba adafite amasano ya hafi nabo.

Ibi bishimangirwa na Maj. Gen Rwarakabije nawe wahoze muri iki gisirikara, ubu akaba abarizwa mu gisirikare cya RDF, aho avuga ko Abatutsi bari mu gisirikare cya cyera bari mbarwa.

Ati: “nabara nkakubwira Abatutsi twari dufite mu girikare ariko mu gisirikare cy’ubu nta moko, Umunyarwanda ni Umunyarwanda bose baragikora”.

Minisitiri w’Intebe akomeza avuga ko iri vangura ryabaga no mu bigo kuko 60% by’ibigo byo mu Rwanda byayoborwaga n’Abanyaruhengeri.

Akomeza avuga ko nyuma y’uko RPF ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazana ingengabitekerezo nshya yo kubaka ‘Ubunyarwanda’ byatumye iri pfunwe rishira, asaba n’urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda bandi nabo bagifite iri pfunwe kuryibohora.

Ati: “ubu narabohotse kubera ingengabitekerezo nshya yo kubaka Ubunyarwanda iha amahirwe buri Munyarwanda nanjye ubu nkaba ndi umuyobozi. Urubyiruko narwo rugifite ipfunwe narwo ni ukubohoka rugakwirakwiza politike nshya”.

Dr Habumuremyi agaragaza ko nyuma ya Jenoside kandi ubuyobozi bushya bwagiyeho bwakoze akazi gakomeye kandi keza kuko ngo basaranganije ibyiza by’igihugu. Ati: “politike ziri muri iki gihugu zigenewe Abanyarwanda ntizigenewe Abahutu cyangwa Abatutsi”.

Minisitiri avuga ko abantu bakuru bakuriye muri izi politike bigoye kubahindura ariko ngo urugamba rwo kubahindura rugeze kure ariko kandi ngo icyiza cyo kwishimira ni uko urubyiruko ruri kubyiruka ubu ari narwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, rufite ingengabitekerezo yubaka igihugu nta macakubiri.

Gerard GITOLI Mbabazi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ariko umntu agomba kuba yujuje ibihe bya ngombwa ngo igitekerezo cye kigaragazwe kuri uru rubuga??

rukundo yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye ndabingize ntimukinyonge ahubwo nakosrwa cg nkunganirwa.
Urwanda rwacu ruzaba ruzima kandi rubere bose,igihe tuzirinda kuba URUVU...ari byo gufata isura y’aho uri.Abayobozi bacu, ukuri kwabo kuntera ubwoba, kuko iyo bavuga akahise usanga bahengamyeee ...ntabwo bavugisha ukuri kose, NIBA ARI ABANTU B’ABAGABO BAGOMBYE KUVUGA IBIBI MU MAZINA YABYO KANDI NTIBABESHYE,,,BAKONGERAHO N’IBYIZA BYAKOZWE...KUKO IYO UBAYE UGAYA GUSA BURYA UBA URI UMURWAYI KURUSHA UWO WAGAYAGA....
UBUSE BWO NTA BINTU BABONA BIGAYITSE BIKWIYE GUKOSORWA.Prezida yigeze avuga mu nama imwe..ngo abanyarwanda ntibavuga...Byo ni UKURI TURI ZA BAKAME...UMUGANI W’INTARE BAKAME NA WARUPYISI ZIGABANA UMUHIGO ngiyo isura y’abategetsi bacu. Reka mubibutse
Umunsi umwe Intare Bakame na Warupyisi byabonye umuhigo,intare ibwira Warupyisi iti tugabanye.Impyisi ifata uruhande runini ...iti...UYUni umugabane w’Intare...Ifata igihanga n’amahembe iti Bakme nawe fata ako nanjye ndagerageza igice gisigaye.
INTARE IBIBONYE ikubita urwara impyisi ikijisho kivamo kiranagana,,,nuko Intare ibwira Bakame ati tugabanye wowe nzi neza ko uri ni akanyabwenge. Bakame ifata uruhande yari impyisi yari yahawe iti..Uru ni urw’intare. ifata umugabane wa Bihehe iti,,,ni uru ni urwawe ifata n’akari gasigaye ngo aka ni ako Umwami w’ishyamba...nuko Bakame ishinga amatwi,,,INTARE IRISETSAiti,,,Wigiyehe kugabanya...Bakame nabyigishijwe na KIiriya kijisho kinagana cya Bihehe...sijye wahera...
Abanyrwanda cyane abategetsi barabeshya,,,ukuri kwabo uterwa n’aaho bicaye,,,batatiye igihango kivuga ngo...Aho kunigwa n’ukuri nzanigwa n’uwo nkubwiye cg se Aho kuryamira ukuri nzaryamira ubugi bw’intorezo.
Uzaramba azambarire.

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Nibyiza ko abantu bava i buzimu bakajya i bumuntu, ubwo batangiye kwatura bakavuga ibi, ejo bazavuga ibindi basize inyuma gahoro gahoro bazagenda bakira wenda bazabyara abana bazima badafite ibitekerezo nk’ibyo hambere. Reaka dusabe Nyagasani akomeze aduhe umutima wicuza.

didu yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Iki ni igitekerezo cya Kideyo, kandi we abivuga nk’ubyumva. Ibitekerezo bye ndabishyigikiye nibihuzwe n’iby’urundi rubyiruko rufite ibikomere, Leta ibishakire umuti yivuye inyuma. Urugero: Umusore ati Inkotanyi zanyiciye ababyeyi none bene Maman babuze n’uburyo biga. Abndi bati njye Maman Yarishe naho Papa Yarishwe none FARG ntinyemera, abahutu ntibanyemera ngane he? Ibyo ni bimwe mu bibazo Kideyo yakunze guhura nabyo kandi we ntafite igisubizo. Leta nifashe urubyiruko kandi n’urwo hasi mu cyaro rwegerwe. Naho aba bayobozi bo baba bigurira inzira nyine. Nibaceceke bumve urubyiruko rubabwire ukuri. Bravo AFP

titi yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

"1er MINISTRE IBYO AVUGA NI UKULI KWOSE"

Ngamije wabasha kutwereka uko kuri kose? Uwariraye aragira ati ese iryo pfunwe niba yari arifite mbere ya 90 yatwereka icyo yakoze mubushobozi bwe ngo arwanye ako karengane?
Ndabona mubyo avuga harimo ukuri ariko ntabwo ari ukuri kose! Ni atobore avuge

Bamenya yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

ibi babyita amaco y’ inda wana! Ibi bintu bigawa byose byarimo: Gatsinzi, Rucagu, Rwarakabije, Nsekalije, aba ba Damien ntanubwo bigeze bajya unyuma ya Rukokoma kandi yarwanyaga ibi bivugwa!!! Nope! HE aba bantu barakubeshya ndetse niyo haza indi ngoma aba ntibatinya kuvuga ko ingoma ya RPF yabateye ifunwe! Rucagu ati nzaba nsaba imbabazi Nyakubahwa! Ariko Mana! Kigalitoday ntimunyongere comment! uzuye ukuri kandi Bible ivuga ko ukuri ariko kuzatubatura

john yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

1er MINISTRE IBYO AVUGA NI UKULI KWOSE

NGAMIJE JD yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

PM iri pfunwe yaba arigize aho zihinduriye imirishyo cyangwa yaba yaranarifite mbere y’ukwakira 90? Niba ari ukuva mbere ya 90, yatubwira icyo yakoze ku giti cye no mu bubasha yari afite icyo gihe ngo arwanye iri vangura ga.

Uwariraye yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka