Minisitiri w’intebe yatangije igihembwe cy’ihinga no kurwanya Ibiza mu karere ka Rubavu

Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije igihembwe cy’ihingwa A mu karere ka Rubavu, yifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi cyakorewe k’umugezi wa Sebeya wangiriza abaturage ukanahitana ubuzima bwabo uko imvura iguye.

Minisitiri w’intebe afatanije n’abaturage bataye ibiti bigera ku bihumbi 10 ku nkengero z’umugezi wa sebeya, haterwa n’imbigo zigomba gufata ubutaka kugira ngo bigabanye isuri iterwa n’uwo mugezi.

Kuva umwaka watangira, Minisitiri w’intebe asuye akarere ka Rubavu inshuro eshatu agenzwa no kureba ikibazo cy’ibiza byibasira abaturage, bimaze gutwara ubuzima bw’abantu batanu kuva ukwezi kwa 09/2012 kwatangira.

Abayobozi bafashe ingamba zo kubungabunga Sebeya n'ibiti biyiterwaho.
Abayobozi bafashe ingamba zo kubungabunga Sebeya n’ibiti biyiterwaho.

Aganira n’abaturage, Dr Habumuremyi, yatanganje ko Leta y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi bivuye mu bushake bw’abaturage, bigatuma u Rwanda ruza mu bihugu bitatu byihuta mu iterambere.

Ariko akongeraho ko ibikwiye gukorwa kugira ngo iryo terambere ribungwabungwe, birimo kurwanya isuri n’ibiza bikomeje kwangiza ibyagezweho.

Leta y’u Rwanda yihaye igihe cy’amezi atatu kugira ngo ibiza bibi birwanywe, birimo ko buri Munyarwanda akora umuganda buri cyumweru arwanya isuri mu mirimo, imisozi ihanamye, ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga n’inzuzi.

Guverineri Kabahizi atera ibiti ku nkengero za Sebeya n'abaturage.
Guverineri Kabahizi atera ibiti ku nkengero za Sebeya n’abaturage.

Minisitiri w’intebe wanatangije igihembwe A cy’ihinga, yashimye abaturage bahingiye igihe bahuza ubutaka, ariko anenga imikoreshereze y’ifumbire ikiri hasi. Yavuze ko Leta iguriza abaturage ifumbire kandi bagomba kuyikoresha mu kongera umusaruro, ariko bakeza bakibuka kwishyura.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Celestin Kabahizi yatangaje ko ingamba zo guhashya ibiza k’umugezi wa Sebeya zigiye kwitabwaho cyane bahereye ku biti byatwe n’ibizaterwa.

Yatangaje ko bizitabwaho bidasubirwaho n’abaturage byaterewe mu mirima, abayobozi b ‘imidugudu biteyemo hamwe n’abayobozi bashinzwe ibidukikije ku karere bagomba kuzajya babisura nibura rimwe mucyumweru.

Izi ngamba zo gukurikirana ibikorwa by’umuganda, bije nyuma yo kubona ko n’ubwo ibiti byinshi biterwa ariko bidakurikiranwa bikangirika, ndetse bigahombya igihugu ku ngengo y’imari iba yahagendeye kimwe n’imbaraga z’abaturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka