Minisitiri w’Intebe yasuye urugomero rwa Kanyonyombya rwasenywe n’umwuzure
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye, tariki 12/05/2012, basuye bimwe mu bishanga byo mu karere ka Bugesera byibasiwe n’imyuzure ikomoka ku migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera.
Minisitiri w’Intebe n’abari bamuherekeje babashije kwibonera urugomero rwa Kanyonyombya ruri mu Murenge wa Gashora rwahuzaga imirenge ya Juru na Gashora, rwangijwe n’imyuzure kandi rwarifashishwaga mu buhinzi mu gihe cy’izuba rukaba n’inzira y’abaturage.
Nyuma yo kubona iyo myuzure yangije byinshi hafashwe ingamba zirimo gusukura ku rutindo rwa Nyabarongo ahagana kuri Ruriba kugira ngo amazi abone uko atambuka kuko ashobora kwangiza umuhanda.
Umuhanda ugana i Masaka nawo ugomba gutangira gukorwa vuba kugira ngo abaturage bongere bawukoreshe, hanyuma ku rugomero rwa Kanyonyombya hakihutishwa isanwa ryarwo, dore ko n’ubundi byari byaratangijwe.
Minisitiri w’Intebe yagize ati « ndasaba ko mu cyumweru gitaha hakorwa imiganda rusange idasanzwe yo gusibura imihanda yose mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’imyuzure».

Muri iyo miganda, abadafite ibibazo by’imyuzure bazubakira abahuye n’ingaruka z’ibiza, abandi bazasibure imirwanyasuri, kandi buri mu minisitiri azakurikirane akarere ashinzwe.
Mu gukemura iki kibazo cy’imyuzure ku buryo burambye, hemejwe ko mu mezi ari imbere ahatarwanyije isuri hose bizakorwa, ariko na none abaturage basabwa gufata amazi y’imvura ku mazu yabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Minisitiri w intebe kuko imikorereye myiza tubonye abandi bagabo nkawe nka1/2cyabo ndufite sinkubeshye twaba mbese sinzi uko nabyita tuyobowe na Prezida wacu Paul Kagame gusa Imana ibakomeze mubwitage mufitiye Abanyarwanda.