Minisitiri w’Intebe yasuye akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kureba ibibazo bihari ngo bizashakirwe umuti

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye tumwe mu duce tw’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kureba ibyakozwe no gusuzuma ibibazo bigiye bihari ngo bizashakirwe umuti.

Tumwe mu duce Minisitiri w’intebe yasuye kuri uyu wa 14/09/2012, harimo ikiyaga cya Karago yari yarigeze gusura cyaribasiwe n’isuri ndetse bigaragara ko cyakamye igice cyacyo.

Minisitiri w’intebe yashimishijwe n’uko yasanze ikiyaga cya Karago kimaze gusubirana amazi cyahoranye nyuma y’imirimo itandukanye yakozwe mu kukibungabunga.

Imwe muri iyo mirimo ni ukurwanya isuri ku misozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati yamanukagaho isuri yiroha mu kiyaga, aho hacukuwe imiringoti ifata amazi, haterwa ibiti byo kurwanya isuri n’ibindi.

Minisitiri w'intebe asura abakora ubukorikori butandukanye mu nzu y'ubukorikori ya Bigogwe. Yabasabye gukora neza no gukorana ubushishozi kugira ngo bazarusheho kwizamura bateze imbere n'igihugu.
Minisitiri w’intebe asura abakora ubukorikori butandukanye mu nzu y’ubukorikori ya Bigogwe. Yabasabye gukora neza no gukorana ubushishozi kugira ngo bazarusheho kwizamura bateze imbere n’igihugu.

Ikindi cyakozwe ni ukubungabunga umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga ndetse n’inkengero zawo.

Hubatswe kandi urukuta rutangira amazi, hakorwa n’indi mirimo itandukanye mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije ari nabyo byatumye ikiyaga cya Karago kigarukana amazi cyahoranye; nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Minisitiri w’intebe yishimiye ibyakozwe kuri Karago, ashishikariza ubuyobozi kuyifata neza kugira ngo izarusheho kugira akamaro nk’umutungo kamere w’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yanasuye ahahoze ishyamba rya Gishwati areba ibikorwa byahakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe yakomereje mu mudugudu wa Bikingi utuyemo bamwe mu baturage bimuwe muri Gishwati. Nyuma yo gusura isoko rya Bikingi bubakiwe,Minisitiri w’intebe yabamenyesheje ko icyamuzinduye kimwe n’abandi bayobozi bari kumwe, ari ukureba ibibazo bitandukanye abaturage bafite kugira ngo bizashakirwe umuti vuba.

Minisitiri w'intebe yasuye isoko rya Bikingi asaba ubuyobozi ko bwaribyaza umusaruro kugira ngo riteze imbere abaturage batuye umudugudu wa Bikingi.
Minisitiri w’intebe yasuye isoko rya Bikingi asaba ubuyobozi ko bwaribyaza umusaruro kugira ngo riteze imbere abaturage batuye umudugudu wa Bikingi.

Yabasezeranije ko ibibazo bitandukanye bimwe bizwi, ibindi bakaba bari bubiganire n’ubuyobozi kugira ngo bizashakirwe umuti.

Nyuma yo gusura isoko n’umudugudu wa Bikingi, Minisitiri w’Intebe yasuye inzu y’ubukorikori ya Bigogwe, ashishikariza abayikoreramo kugira umurava ndetse no gukora ubukorikori bwabo neza kugira ngo buzabazamure ndetse buzamure n’igihugu by’umwihariko.

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuye mu karere ka Nyabihu yerekeza mu karere ka Rubavu gusura ibikorwa bitandukanye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Minisitiri w’intebe turamushigikiye n’abandi bayobozi bajye bamureberaho. Ariko yakagombye no gusura umurenge wa Jenda akagali ka Bukinanyana, umudugudu wa Bugarama akareba uburyo abaturage basenyewe na STRABAG bamerewe.

Kago yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Nibyiza ko ministiri w`intebe yasuye akarere ka Nyabihu,ariko ntabwo yageze ahantu hose havugwa ibibazo cyane cyane byakarengane nko mu murenge wa Mukamira

aimable mutayomba yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka