Minisitiri w’Intebe yashyikirije abatuye ku Nkombo ubwato butwara abantu 92

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 09/02/2012, yashyikirije ku mugaragaro abatuye ikirwa cya Nkombo ubwato bufite agaciro k’amafaranga miliyoni 170 y’amanyarwanda bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2010.

Aba baturage bahawe ubwato bwa kijyambere bukoresha moteri kandi butwikiriye buzajya bubafasha mu ngendo bakora bava ku kirwa batuyeho bajya mu mujyi wa Kamembe aho bafatira imodoka bajya mu tundi tuce tw’igihugu.

Ubu bwato bukoresha iminota 30 gusa kuva ku Nkombo kugera i Kamembe mu gihe ubundi hakoreshwaga isaha yose. Ubu bwato kandi buratwikiriye ku buryo imvura iguye uburimo atanyagirwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwishimiye iyo nkunga y’ubwato bahawe n’umukuru w’igihugu kuko bugiye kuborohereza urugendo rwo kujya mu mujyi wa Kamembe basangamo serivisi nyinshi zitaba ku Nkombo nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga w’uwo murenge, Sebagabo Victor.

Sebagabo yanavuze ko ubu bwato buri mu maboko y’umurenge buzajya buwinjiriza amafaranga kuko amafaranga abagenzi bazajya bishyura azajya ajya mu isanduku y’umurenge.

Uko ubwato bumeze imbere. Bufite imyanya y'isanzuye ndetse n'amatara nko mu modoka zitwara abagenzi
Uko ubwato bumeze imbere. Bufite imyanya y’isanzuye ndetse n’amatara nko mu modoka zitwara abagenzi

Umukozi wakoze ubu bwato, Ugirashebuja Remy, avuga ko ari ubwato bwa kijyambere kubera umwihariko wabwo.

Ugirashebuja agira ati “Ubu bwato butwara abantu bagera kuri 92 bicaye mu myanya yabugenewe. Hari imyanya 80 muri salle, itanu yo mu gice cya VIP n’indi 7 y’abakozi bo mu bwato. Bufite amatara kandi hakaba hajyamo na televiseur (TV screen)”.

Minisitiri w’Intebe ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kuva ejo tariki 09/02/2012, aho asura ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Jean Baptiste Micomyiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka