Minisitiri w’Intebe yanenze rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge
Minisitiri w’Intebe yanenze rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge kubera ko akomeje gutinza imirimo, akaba yaranarengeje igihe yagombaga kubitangiraho.
Ubwo yasuraga ibi bitaro ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 10/02/2012, Minisitiri w’Intebe yeretswe aho ibitaro bishyashya bigeze byubakwa, bigaragara ahanini ko bisa n’ibyuzuye hasigaye imirimo ya nyuma (finissage), ndetse ko amazu amwe yabaye ashyizwemo abarwayi kuko mbere bari bari mu mahema.
Entreprise Rwagasana Tom yubaka ibi bitaro yagombaga kuba yararangije imirimo yose ijyanye no kubaka ibi bitaro mu kwezi kwa Nzeri 2011 ariko kugeza ubu ntibiruzura ndetse hari n’ibikoresho bigezweho bizashyirwa mu cyumba cy’imbagwa agitegereje bitaramugeraho.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko uyu rwiyemezamirimo ari we ibibazo byose byo gutinza imirimo biturukaho kuko nta na rimwe yigeze atinda kumwishyurwa.
Imbere y’abayobozi batandukanye barimo na minisitiri w’Intebe, Rwagasana Tom yasabye ko bamwongerera igihe akazaba arangije ibi bitaro bitarenze ukwezi kwa Gicurasi. Niyubahiriza iyi tariki, azaba akereweho amezi agera ku munani.
Minisitiri w’ubuzima yasabye ko inzego zose bireba zaterana maze zikareba icyakorwa kugira ngo icyo gihe cyubahirizwe kandi ko nibidashoboka Rwagasana azabibazwa.
Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yabibwiye abaturage bari aho ku bitaro ati“Rwiyemezamirimo yemeye ko tariki 31/05/2012 azaba yarangije kubaka ibi bitaro. Natabikora bazamuzane mumucire urubanza”.

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yanaboneyeho umwanya wo gusura abarwayi bari muri ibyo bitaro anabaha amata.
Ibi bitaro birubakwa nyuma y’uko ibyari bihari byangijwe bikomeye n’umutingito wabaye ku matariki ya 03 na 14/02/2008.
Nyuma y’uko ibi bitaro bisenyutse, abaganga batangiye gukorera hanze ariko nyuma baza kubona inkunga ya shitingi bakoreramo muri iyi minsi. Hari izindi nzu zitasenywe n’umutingito ariko ni nke ku buryo bikoresheje imikeka bakazicamo ibyumba.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|