Minisitiri w’intebe yahawe umukoro wo guhangana n’ikibazo cyo kuboneza urubyaro

Abagize inteko basabye minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente kongera gusubiramo ingamba za guverinoma mu guhwitura abanyarwanda kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente aganira n'abayobozi b'Inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente aganira n’abayobozi b’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite

Kuri bo, ngo guverinoma iri gukora ibishoboka byose mu iterambere ariko ngo ikibazo kimwe gusa nicyo kikiri ingorabahizi ku iterambere. Icyo kibazo ni ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Mu gihe u Rwanda rushimwa mu kugira ubukungu buzamuka vuba, kuko ubu ikigero cy’izamuka ry’ubukungu kiri ku mpuzandengo ya 8% kuva mu myaka ishize, abagize inteko babwiye minisitiri w’intebe ko u Rwanda rushobora kuzahura n’ibihe bikomeye byo kudindira k’ubukungu nihatagira ingamba zikomeye zifata mu kuboneza urubyaro.

Depite Mukama Abas yagize ati “Ntago tugikeneye kumva amazina y’abana nka Habyarimana, Harerimana n’andi asobanura ko Imana ari yo izita kuri abo bana…dukeneye gufata ingamba twihereyeho ubwacu, twebwe abagize inteko.”

Kubwa Mukama ngo yakwishimira ko hajyaho urwego rushinzwe gukurikirana ababyeyi babyara abana benshi, kuko bitabaye ibyo igihugu cyazahura n’ingorane kubera ababyeyi nk’abo.

Ihame ryo kuboneza urubyaro mu Rwanda rigena ko byibura buri muryangowagira abana 3. Gusa hari imiryango ikigendera ku mucowa kera wo kubyara benshi,aho usanga hari imiryango ikibyara abana 10.

Depite Nyirarukundo Ignatienne we yagize ati “Nkurikije uko mbibona, bizadutwara indi myaka 60 kugira ngo dushyiremo abantu imyumvire yo kugira abana babiri gusa. Dukeneye gushyira ingufu mu gushishikariza abantu guhagarika amagambo atera ingufu ababyeyi zo kubyara abana benshi.”

Depite Muhongayire Jacqueline we yavuze ko ntaho igihugu cyagera hari ababyeyi bakinezezwa no kubyara abana batandatu cyangwa barindwi.

Kuwa 26 Nyakanga 2018, Minisitiri w’Intebe yagaragarije abagize inteko, umutwe w’abasenateri n’abadepite, ibikorwa bya guverinoma, ibyagezweho ndetse n’ingamba zo kurandura imirire mibi mu bana b’incuke binyuze mu bigo mbonezamikurire (ECDs).

Minisitiri yatangarije abagize inteko ko abana ibihumbi 256 677 bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bashyizwe mu bigo ibihumbi 4139 biri mu gihugu. Yabwiye abagize inteko ko intego ari ukugira ikigo mbonezamikurire kuri buri mudugudu mu midugudu ibihumbi 14 837 iri mu gihugu.

Ikibazo cyo kugwingira kiri ku kigero cya 38% nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruramibare (NISR) ibigaragaza.

N’ubwo imibare igaragaza hari ibimaze kugeraho ariko, Depite Nkusi Juvenal we, yavuze ko ikibazo gikomeye kikiri mu kuboneza urubyaro.

Yagize ati “ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% agejeje imyaka itatu, gusa kuri iki kigero, umubyeyi aba amaze kubyara abandi batatu. None ni gute azabasha kubitaho? Dukeneye gufata ingamba zihamye.

Igihugu gikwiye gufata umwanzuro. Uburenganzira bw’abantu bugomba kuba munsi y’ingamba za guverimona. Dukeneye kugira umurongo ngenderwaho duhuriyeho twese nk’abanyagihugu.”

Depite Nkusi yongeyeho ko abanyamadini bakwiye kubigiramo uruhare kuko ngo n’Imana ubwayo izabibabaza. Yavuze ko hakenewe gushyiraho ibihano,ngo naho bitabaye ibyo ubukungu bw’igihugu buzahura n’ingaruka.

Minisitiri w’Intebe kandi yagejeje ku bagize inteko imitwe yombi ibyo guverinoma yagezeho mu rwego rw’ubuzima no mu mikurire y’abana.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize inteko , bavuze ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga bubuza abagabo gutera inda zitatekerejweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HACYENEWE IMYANZURO YUBUYOZI MUKUGENA ABANA BO KUBYARWA HAGENDEWE KUBUSHOBOZI DORE KO MWANASHYIZEHO NIBYICIRO BYUBUDEHE ABANTU BARIMO NAHO UBUNDI LETA IZAKOMEZA GUTAKAZA UMWANYA MUNINI IVUGA KUMIRIRE YABANA ITERWA NO KUTABONEZA IMBYARO,IREME RYUBUREZI NIBINDI.

KEZA yanditse ku itariki ya: 28-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka