Minisitiri w’ intebe wa cote d’Ivoire i Kigali mu nama ya UN

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Guillaume Soro, minisitiri w’ intebe wa Côte d’Ivoire, yageze mu Rwanda aho aje guhagararira igihugu cye mu nama y’ umuryango w’abibumye UN ku bijyanye n’ubuzima bw’ibihugu nyuma y’amakimbirane ndetse no kubaka amahoro. Iyi nama iratangira kuri uyu wa kabiri tariki 8/11/2011 muri serena hoteli.

Soro yakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bayobowe na minisitiri w’ububanyi n’ amahanga Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ingabo Jenerali James Kabarebe ndetse n’ abandi.

Uyu mugabo uzwi cyane kubera uruhare rwe mu mpinduka ziherutse kuba mu gihugu cye, akunze kugihagararira mu nama nyinshi zihuza ibihugu bivuye mu makimbirane n’intambara.

Guillaume soro yabaye minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire kuva mu 2007 ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na Laurent Gbagbo. Yaje kwitandukanya nawe nyuma y’uko atsinzwe amatora y’umukuru w’icyo gihugu akanga kurekura ubutegetsi bituma yongera kugirirwa ikizere na Allassane Ouattara uyuboye Côte d’Ivoire muri iki gihe.

Igihugu cya Côte d’Ivoire cyatumiwe muri iyi nama, kubera ko mu mpera z’umwaka ushize cyahuye n’imvuru zitoroshye zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu.

Iyi nama ihuza ibihugu bitandatu bihize komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kubaka amahoro (The Peacebuidling Commission), ndetse n’ibihugu bine bivuye mu ntambara aribyo Côte d’Ivoire, Haiti, Sudan y’ Amajyepfo na East Timor.

Mu bandi bari buhagararire ibihugu byabo twavuga nka Pierre Nkurunziza perezida w’ u Burundi ndetse n’ uwungirije minisitiri w’intebe wa East Timor Jose Luis Gutierrez.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka