Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso yashimye ibitaro bya Butaro n’imikorere yabyo
Minisitiri w’Intebe wo mu gihugu cya Burkina Faso, Beyon Luc-Adolphe Tiao, yashimye ibitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, ndetse n’imikorere yabyo ubwo yabisuraga kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012.
Nyuma yo gusobanurirwa ndetse no gutemberezwa ibitaro akibonera zimwe muri serivisi zihatangirwa, Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso yavuze ko izo serivisi zihatangirwa zinoze kandi ngo ikiza ni uko zitangwa n’abaganga b’inzobere.
Ibitaro bya Butaro byubatse ahantu h’icyaro ariko ni ibitaro by’ikitegererezo mu Rwanda kubera serivisi z’intangarugero zihatangirwa ndetse n’isuku iharangwa. Muri ibyo bitaro havurirwa indwara zitandukanye zirimo Kanseri.

Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso yavuze ko ari ikintu kiza kubaka ibitaro nk’ibyo ahantu h’icyaro kuko byorohereza abantu benshi mu bintu bitandukanye.
Agira ati “serivisi nziza zitangirwa ahantu h’icyaro, ntekereza ko byumvikana kuko bibafasha kudatakaza amafaranga menshi y’ubwikorezi (frais de transport), ndetse n’igihe. Mu by’ukuri ni ikintu kiza ndabona hano hari abaganga benshi b’inzobere…mbese mukomereze aho…”.
Eugene Barikana, umuyobozi mukuru w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, wari uyoboye abari muri urwo ruzinduko, yadutangarije ko Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso yaje mu Rwanda mu rugendo shuri.

Yagize ati “…yaje mu rugendo shuri. Nyuma y’inama y’umushyukirano amaze kumva uko u Rwanda ruyobowe neza, muri gahunda yari yateguye harimo no gusura ibice binyuranye by’igihugu”.
Muri uko gusura ahantu hanyuranye mu Rwanda, bahisemo ko anasura akarere ka Burera nk’akarere kagenda gatera imbere, by’umwihariko akanasura ibitaro bya Butaro byo muri ako karere “nk’ibitaro bifite icyo bivuze mu iterambere ry’igihugu, ndetse n’ibitari bifite icyo bivuze mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage; nk’uko Barikana abisobanura.

Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso hamwe n’intumwa ayoboye baje mu ruzinduko mu Rwanda guhera tariki 12/12/2012. Mbere yo gusura ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu yabanje kwitabira inama y’igihugu ya 10 y’umushyikirirano yabaye kuva tariki 13 kugeza 14/12/2012.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|