Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso yashimye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero

Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashimye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero avuga ko ari imwe mu nzira zituma Abanyarwanda bose bafatanya mu guteza igihugu imbere.

Ubwo yasuraga ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi i Mutobo mu karere ka Musanze ku cyumweru tariki 16/12/2012, Beyon Luc-Adolphe Tiao, yashimye abahoze ari abarwanyi, biganjemo abahoze mu mutwe FDLR, avuga ko ari igitekerezo kiza bagize, bakaza kubaka igihugu cyabo.

Jean Sayinzoga, perezida wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, avuga ko kuba umuyobozi wo kuri uru rwego asura abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare, byereka aba bari mu ngando ko igihugu ari nyabagendwa.

Yavuze kandi ko iyo abanyamahanga bari gusura u Rwanda bakirebera ukuri mu gihugu, bajyana amakuru nyayo, atuma batakwakira amakuru y’ibihuha, akwirakwizwa n’abadashakira igihugu ibyiza.

Ku cyumweru kandi, minisitiri w’intebe wa Burkina Faso yanasuye ibitaro bya Butaro, biherereye mu karere ka Burera aho yashimye imikorere yabyo, avuga ko kuba serivisi nk’izi zitangirwa ahantu h’icyaro bigabanya amafaranga yari gutangwa umurwayi akora urugendo rurerure.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka