Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Turukiya
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ari ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye imihango yo kurahira kwa Perezida Tayyip Erdogan iza gutangira isaa saba ku isaha y’i Kigali.

Igihugu cya Turukiya cyayoborwaga na Minisitiri w’intebe ubu bahinduye ubuyobozi igihugu kikaba gitangira kuyoborwa na Perezida. Tayyip Erdogan urahirira imirimo mishya yo kuba perezida yari asanzwe ari minisitiri w’intebe.
Minisitiri Murekezi ni umwe mu bayobozi basaga 90 bitabiriye iyo mihango. Turukiya ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 77, kikaba gifitanye umubano n’u Rwanda ushingiye ku bucuruzi n’ubuhahirane.

Jean d’Amour Ahishakiye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Fantastic article about communist