Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda araganira n’ababyifuza bose (kuri twitter) kuri gahunda za Leta
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter arimo kugirana ikiganiro n’ababyifuza bose, bakamubaza ibibazo bakanatanga ibitekerezo kuri gahunda zose za guverinoma y’u Rwanda.
Kuva saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali, ababyifuza baraganira na minisitiri Dr Pierre Damien Habumuremyi banyuze ku murongo we akoresha kuri Twitter @HabumuremyiP no ku buryo bwo kwinjira mu kiganiro bwa #AskPMRwanda, abakoresha twitter bita hashtag (soma hashitagu).
Iki kiganiro kiba gifunguye kuri buri muntu wese, kandi ngo ibibazo n’ibitekerezo bibazwa mu rurimi buri wese yifuza. Minisitiri Habumuremyi yatangiye bwa mbere kuganira n’ababyifuza kuwa 01/06/2012, icyo gihe akaba yaratangiraga kwakira ibibazo n’ibitekerezo ku isaha ya saa munani.
Icyo gihe minisitiri w’intebe w’u Rwanda yavugaga ko icyo kiganiro cyimara isaha imwe, ariko byaje kugaragara ko afata umwanya urenze isaha imwe agasubiza ibiba byabajijwe byose.
Uretse minisitiri Pierre Damien Habumuremyi, ba minisitiri Agnes Binagwaho ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi na Kanimba Francois ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda nabo bajya bagira igihe cyihariye cyo kuganira n’ababishaka kuri Twitter.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe ajya yakira ibitekerezo akanasubiza ibibazo binyuze ku rubuga rwa Twitter, ariko we ntabwo agira igihe cyihariye gihoraho cyo gukora icyi kiganiro.
Minisitiri Habumuremyi afite abantu basaga ibihumbi 13 bamukurikirana ku rubuga rwa Twitter, ariko imikorere ya Twitter yemerera abantu bose bari kuri Twitter babishaka gukurikirana ibivugwa no kubigiramo ijambo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nkunda ko uyu mugabo agendana n’ibigezweho kandi ntibimwicire akazi. umukozi ni uyu naho abandi barabeshya
ariko nkunda abayobozi ariko byagera kuri president na ministiri wintebe bikaba aakurusho , baritanga kandi burighe baba bashakira igishya cyateza imbere abaturage babo , nkakunda cyane uko umubajije icyo aricyo cyose agusubiza kandi ukanyurwa, ibi ntahandi wapfa kubisanga usibye mu rwanda
iyi gahunda ni nziza cyane namubajije ikibazo ahita ansubiza byihuse ibi bintu ni sawa cyane ntahandi wabisanga ku isi yose