Minisitiri w’Intebe Ngirente yagaragaje ko RICA izafasha ubuhinzi bw’u Rwanda kugera ku cyerekezo 2050

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye umuherwe Howard Buffet, wazanye ishuri ryigisha ubuhinzi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), agaragaza ko ryitezweho gufasha ubuhinzi bw’u Rwanda gutanga umusaruro rwifuza muri gahunda ya NST2 no mu cyerekezo 2050.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kwiga muri RICA
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kwiga muri RICA

Gahunda ya kabiri ya Guverinoma izamara imyaka itanu (2024-2029), yitezweho gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi, hashingiwe ku buso bwuhirwa buzava kuri hegitari ibihumbi 71, zikagera kuri hegitare ibihumbi 131 zuhirwa.

By’umwihariko ibikorwa by’ubuhinzi bya Howard Buffet ubu bikorerwa mu Turere twa Bugesera (aho ishuri rikorera) na Nasho muri Kirehe hahoraga hibasirwa n’amapfa, ariko ubu hakaba ari ibigega by’imyaka kubera gahunda yo kuhira ku buso bunini.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye ishuri RICA na Buffet warishinze, mu gikorwa cyabaye kuri uyu Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri ku banyeshuri 81 barangije kuryigamo muri 2024.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Aba baje biyongera kuri 75 bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize wa 2023.

Dr Ngirente yagize ati "Mfashe uyu mwanya wo kugushimira nshuti yacu nziza, Howard Buffet ku bufatanye bwanyu na Leta y’u Rwanda. Duhaye agaciro umusanzu mutanga mu guteza imbere ubuhinzi, bimwe mu by’ingenzi biteza imbere umusaruro mbumbe w’Igihugu no kugabanya ubukene."

Dr Ngirente avuga ko muri 2050 u Rwanda ruzaba rufite ubuhinzi bugezweho butanga ibiribwa mu buryo burambye, kandi umusaruro ukazaba wariyongereye.

Dr. Ngirente na Dr Ron Rosati batanga impamyabumenyi ku munyeshuri urangije kwiga muri RICA
Dr. Ngirente na Dr Ron Rosati batanga impamyabumenyi ku munyeshuri urangije kwiga muri RICA

Avuga ko Inama mpuzamahanga nyafurika yiga ku biribwa iherutse kubera mu Rwanda, yagaragaje uko ubuhinzi burambye bukorwa, uburyo bwo kurumbura ubutaka, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kongera ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe avuga ko ishuri RICA ririmo gutoza abahanga bazashyira mu bikorwa izo gahunda, kandi ko adashidikanya ku bumenyi bahawe, akabasaba guhora bahanga udushya twafasha abahinzi bato kongera umusaruro no gufata neza ubutaka.

Uwitwa Rugenera Olivier wize ibijyanye no kuhira hamwe no gukoresha imashini, avuga ko abahinzi bazabona amakuru abafasha kongera umusaruro, haba mu kumenya aho bakoresha ifumbire n’ubwoko bw’iyo bakwiye gukoresha, hamwe no kubashishikariza guhinga ku buso kugeza ubu bukirimo gupfa ubusa.

Umuyobozi wa RICA, Dr Ron Rosati yasabye abarangije gufasha ubuhinzi bw'u Rwanda kugera ku musaruro wifuzwa
Umuyobozi wa RICA, Dr Ron Rosati yasabye abarangije gufasha ubuhinzi bw’u Rwanda kugera ku musaruro wifuzwa

Umuyobozi wa RICA, Dr Ron Rosati, avuga ko ubuhinzi abanyeshuri bize buzafasha u Rwanda kongera umusaruro, ku buryo ibiribwa nibiboneka ku bwinshi ari byo bizatuma ibiciro byabyo ku masoko bitazamuka.

Yagize ati "Ubumenyi mwahawe burabaha guhangana n’ibibazo byugarije isi, kongera ibiribwa, kubungabunga ibidukikije hamwe n’iterambere ry’ubukungu, kandi ejo hazaza h’u Rwanda hashingiye kuri mwe."

RICA ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Abanyeshuri 81 nibo barangije kwiga muri RICA uyu mwaka
Abanyeshuri 81 nibo barangije kwiga muri RICA uyu mwaka

Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ryatangiye amasomo mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka