Minisitiri w’Intebe Murekezi arizeza abarimu ko ibibazo bafite bizakemuka
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase arizeza abarimu ko ibibazo bitandukanye bafite bizagenda bikemuka kuko hari n’ibindi byinshi Leta y’u Rwanda yakemuye.

Yabitangaje ubwo yasoza itorero ry’Indemyabigwi ry’abarimu bo turere twa Musanze, Gakenke, Burera na Nyabihu, bari bateraniye mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017.
Agira ati "Leta y’u Rwanda yakemuye byinshi kandi yageze kuri byinshi niyo mpamvu nibikibagoye bizakemuka.”
Akomeza avuga ko bakwiye kugira ishema kuko uruhare bagira mu burezi nta wabona ikuguzi cyabwo. Agira ati “Ishema rya Mwarimu ni ukurerera igihugu.”

Abarimu batandukanye bakunze kuvuga ko umushahara bahembwa utajyanye n’ibiciro byo ku isoko bihora bizamuka.
Gusa ariko Minisitiri w’Intebe akomeza ahamagarira abarimu kwiteza imbere bagendeye kuri gahunda zitandukanye Leta yabashyiriyeho.
Ati "Mwashyiriweho umwarimu Sacco, Girinka mwarimu n’icumbi rya mwarimu kandi n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda ntimuzihejwemo.”
Iri torero ry’abarimu ryari rimaze iminsi 10 ryari rihuje abarezi bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yigisha ubumenyi n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, yaba aya Leta, afashwa na Leta n’ayigenga mu gihugu hose.
Mu Rwanda hose ryitabiriwe n’abarezi 54895 batorejwe ku masite 131 yo mu turere twose tw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Murekezi yakomeje abwira abarimu ko bagomba gutandukana n’ingeso mbi zose zishobora kubanduriza isura mu muryango nyarwanda.
Yababwiye ko nta mwarimu ukwiye kugaragara mu byaha bya ruswa, asambanya abana b’abakobwa yigisha cyangwa ngo agaragare mu bikorwa bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abo barimu bashoje itorero bahigiye imbere ya Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias ko bagiye kurushaho guteza imbere uburezi mu Rwanda.


Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubwire igihe abashaka gukora uyu mwaka bazakorera!???
Twishimiye uko leta yacu idutoza indagagaciro nakirazira byumuco nyarwanda kuri buriwese ariko koko byari bikwiye ko hakwigwa uburyoki umushahara wa mwarimu wahuzwa n ibiciro byokwisoko doreko nibitaribi byakemutse.