Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama yiga ku ngamba zo kwikura mu bukene

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, yitabiriye itangizwa ry’Inama ya 5 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).

Iyi nama irimo kubera i Doha muri Qatar, izibanda ku ngingo zitandukanye, zirimo uburyo bwo gushora imari mu bantu, kurwanya ubukene no kubaka ubushobozi hashyirwa imbaraga muri siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Hazaganirwa kandi ku bijyanye no gushyigikira impinduka zigamije kubaka, nk’inzira igana iterambere, gutezimbere ubucuruzi mpuzamahanga no kwishyira hamwe kw’akarere.

Ikibazo gihangayikishije Isi muri iki gihe kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, COVID-19 no guhamagarira amahanga kurushaho gutahiriza umugozi umwe, byose biri mu byo iyo nama izagarukaho.

Mu minsi itanu iyi nama ya LDC5 izamara, abanyacyubahiro batandukanye hirya no hino ku Isi bazahurira hamwe n’abikorera, sosiyete sivile, abagize Inteko zishinga Amategeko n’urubyiruko, kugira ngo baganirire hamwe uburyo bwo gushyigikira no guteza imbere ibitekerezo bishya, kugaragaza imihigo mishya ikeneye gushyigikirwa, ndetse banagaragaze ubushake ku byo biyemeje, binyuze muri gahunda ya Doha Program of Action.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku ruhande rw’iyi nama kandi yabonanye n’abayobozi batandukanye barimo Dr. QU Dongyu, Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), Madamu Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) na Bwana Andrew Mitchell, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka