Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ihuza za Guverinoma ku Isi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, yageze i Dubai aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ihuza za Guverinoma ku Isi, yiswe World Governement Summit (WGS).

Iyi nama ihuza za Guverinoma irimo kuba ku nshuro ya cyenda, iteganyijwe gutangira kuva kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugeza tariki 15 Gashyantare 2023.

Iyi nama irabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Shaping Future Governments”, (ugenejereje mu Kinyarwanda ni gutegura Guverinoma z’ahazaza).

Iyi nama y’iminsi itatu irahuriza hamwe, abakuru b’Ibihugu barenga 20, Abaminisitiri barenga 250, abayobozi batandukanye barenga ibihumbi 10, impuguke ku Isi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga irenga 80.

Abitabiriye iyi nama baboneyeho gufata akanya ko kunamira abamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye wibasiye Turukiya na Siriya.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, yavuze ko igihugu cye gishishikajwe no kongera ubufatanye hagati ya za Guverinoma hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “WGS ishimangira ubutumwa bwa UAE bwo gufungura ndetse no gukorana mu buryo bwubaka mu gukemura ibibazo biri mu nzira y’amajyambere ku Isi, kandi bushimangira uruhare rukomeye rwa UAE mu gushakira igisubizo ibibazo by’ejo hazaza, mu buryo bujyanye n’ibyifuzo by’ibisekuruza bizaza kandi bigirira akamaro Isi.”

Sheikh Mohammed yavuze ko inama zabanjirije iyi zagize uruhare runini mu bikorwa bya Leta zitandukanye ku Isi.

Ati “Hariho ibibazo bishya bihora bivuka byugarije Isi yacu itera imbere vuba buri munsi, kandi ubufatanye bwa hafi hagati ya Guverinoma z’Isi butanga ikizere ku hazaza h’abaturage.

Perezida Sheikh Mohammed ari urugero rwiza rw’ibyakorwa kugira ngo hubakwe ejo heza hazaza h’ibisekuruza bizakurikira.

Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri akaba n’umuyobozi w’iri huriro ry’inama ihuza za Guverinoma ku Isi, Mohammed Al Gergawi, yavuze ko iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda mu gihe Isi yagize impinduka zihuse mu myaka icumi ishize.

World Government Summit 2023 igizwe n’amahuriro 22 bitewe n’ingingo runaka zizigwaho.

Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko hazatangwa igihembo gihabwa Minisitiri w’indashyikirwa bitewe n’ibikorwa aba yarakoreye igihugu cye, bikazana impinduka mu buzima bw’abagituye n’imiyoborere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka