Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Lesotho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yageze mu gihugu cya Lesotho kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 200 Lesotho imaze ari Ubwami ndetse n’imyaka 58 ishize ubwo bwami bubonye ubwigenge.

Minisitiri Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu birori by'ubwigenge bwa Lesotho
Minisitiri Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu birori by’ubwigenge bwa Lesotho

Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare byitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano mu butwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu.

Ni i birori byaranzwe n'akarasisi
Ni i birori byaranzwe n’akarasisi

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira mu migenderanire yabaye hagati y’abayobozi aho yari agiye mu muhango w’Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu genzi we Ntsokoane Samuel Matekane yaje kwifatanya n’u Rwanda ndetse anitabira umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame.

Ubwami bwa Lesotho buri kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe
Ubwami bwa Lesotho buri kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe

Lesotho ituwe n’abaturage bake, batarenze miliyoni eshatu, ubukungu bw’iki gihugu bushingira ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n’Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200, buza kubona ubwigenge nyuma y’igihe bwarakoronijwe n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka