Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatashye urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Megawati 5.5

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, hamwe na mugenzi we wo mu Birwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnouth, batashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu Karere ka Nyamagabe, ruzajya rutanga Megawati 5.5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2022.

Urwo rugomero rwubatswe na kompanyi ya Omnihydro yo mu Birwa bya Maurice, ifatiye ku migezi ibiri yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Rukarara na Mushishito, guhera mu mwaka wa 2017. Rwatwaye abarirwa muri miliyari 32 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Imirimo yo kurwubaka yatanze akazi ku bakozi badahoraho 600, bishimira kuba byarabafashije gukenura ingo zabo ndetse no kugera ku iterambere.

Nka Emile Ndagijimana wakoreshaga abo bakozi, yivugira ko yagiye yitegereza uko urwo rugomero rwubatswe, ku buryo ngo na we abonye ubushobozi yabyikorera ku giti cye.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente na mugenzi we Pravind Kumar Jugnouth bataha urwo rugomero
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente na mugenzi we Pravind Kumar Jugnouth bataha urwo rugomero

Akomeza agira ati "Amafaranga nakuyemo yatumye mbasha kugura imodoka, ndihira abana amashuri n’ibindi".

Kuba imirimo yo kubaka uru rugomero yarahaye akazi abaruturiye, biri no mu byashimishije Minisitiri w’Intebe wo mu Birwa bya Maurice wagize ati "Nshimishijwe cyane no kumenya ko imirimo yo kubaka uru rugomero yatumye imibereho y’abaruturiye igenda neza kurushaho".

Icyakora, abaturiye urwo rugomero bo mu Murenge wa Kibumbwe, bavuga ko bari kwishima kurushaho iyo baza kuba na bo bagerwaho n’amashanyarazi yarwo, cyangwa n’ay’izindi ngomero zo kuri Rukarara zarubanjirije, cyane ko uru rwuzuye ari urwa gatanu (rwitwa Mushishito Rukarara V).

Uwitwa Alexis Rukundo yagze ati "Urabona ko uru rugomero rutwegereye. Twifuza ko amashanyarazi natwe yatugeraho, ntitubone insinga ziduca hejuru."

Abavuga gutya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yababwiye ko amashanyarazi bifuza azabageraho bidatinze.

Yagize ati "Hari ingo zirenga 120 zamaze kugerwaho n’amashanyarazi aturutse kuri uru rugomero. Abo atarageraho babe bazi ko Igihugu kibazirikana, kuko intego yacu ari uko mu mwaka wa 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi. Ibyo kandi twiyemeje kubigeraho nta shiti."

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yashimye kuba Ibirwa bya Maurice biri mu bishora imari nyinshi mu Rwanda, kuko nka mbere y’icyorezo cya Coronavirus, abahaturuka bashoye mu Rwanda Amadorari ya Amerika asaga miliyoni 800.

Ayo bashoye mu Rwanda bonyine yari 20% by’ayazanywe n’abandi bashoramari baturuka hanze y’u Rwanda bose.

Yunzemo ati "Dukomeje gushishikariza abanyamahanga gushora imari zabo mu Rwanda no kuborohereza."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko urugomero Mushishito Rukarara V ari urwa 3 rwujujwe muri Nyamagabe, kuko hari hasanzwe izindi ebyiri ari zo Rukarara I (ari na yo yabanje) itanga Megawati 9.5 na Rukarara II yakurikiyeho itanga Megawati 2.7, Rukarara III na Rukarara IV zo ntiziraboberwa abashoramari.

Icyakora na none hari na Rukarara VI ubu iri kubakwa, umunsi yuzute ikazajya itanga Megawati zibarirwa muri 4.5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka