Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yatangije ibikorwa byo kubaka ‘Kigali Innovation City’

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, yatangije ku mugaragaro imirimo y’iyubakwa rya Kigali Innovation City, uyu ukaba ari umushinga wo kubaka urusisiro rw’ibikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko itangizwa ry’Umushinga wa ‘Kigali Innovation City’ ari ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rugana mu kuba ku isonga mu ikoranabuhanga muri Afurika.

Yagize ati “Ibi bikorwa remezo bigamije gufasha mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ahazaza hashingiye ku ikoranabuhanga.’’

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutanga ubufasha bukenewe mu gushyigikira Kigali Innovation City.

Ati "Umushinga wa Kigali Innovation City si igikorwa remezo gusa ahubwo ni uruhurirane rwashyiriweho guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, gukurura abanyempano n’ishoramari riva ku Isi yose."

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahamagariye abashoramari b’imbere mu Gihugu n’abo hanze kubyaza umusaruro Kigali Innovation City.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Ati "Iki gikorwaremezo gishamaje, uburyo ishoramari ryoroherezwa n’umuhate mu guhanga udushya, bigira u Rwanda urwo kwifuzwa mu bijyanye n’ishoramari.’’

Ni umushinga uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazarangira utwaye abarirwa muri Miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika.

Ugizwe n’inyubako zizacumbikira Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.

Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.

Aka gace kandi kazaba kagizwe n’ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Aka gace ni ko karimo kubakwamo urusisiro rw'ibikorwa by'Ikoranabuhanga ruzwi nka Kigali Innovation City
Aka gace ni ko karimo kubakwamo urusisiro rw’ibikorwa by’Ikoranabuhanga ruzwi nka Kigali Innovation City

Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y’izuba. Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari numara kuzura buri mwaka uzajya winjiza miliyoni 150 z’Amadolari ya Amerika aturutse mu ikoranabuhanga rizahahangirwa, ndetse ukazazana ishoramari rya miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika ry’abanyamahanga.

Igishushanyo mbonera kigaragaza zimwe mu nyubako zizaba zigize Kigali Innovation City
Igishushanyo mbonera kigaragaza zimwe mu nyubako zizaba zigize Kigali Innovation City
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka